Imyigaragambyo yongeye kuba mu Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
N’imyigaragambyo yakozwe n’abaturage baturiye uriya Mujyi w’i Goma, aho byanemejwe ko bashigikiwe n’amashirahamwe harimo n’ishirahanwe rikomeye rya LUCha.
Nk’uko bigaragara n’uko iriya myigaragambyo, abaturage bayikoze bagamije kwamagana ingabo z’umuryango w’Abibumbye (Monusco) aho ndetse ibyapa bitwaje mu ntoki byanditseho ko badashaka n’ingabo z’u muryango wa EAC.
Ibyapa byanditseho ngo “Ntidushaka Monusco, bagende iwabo. Ubutaka bwacu turabushakamo amahoro. Mutuvire mu Gihugu Monusco namwe Ngabo za EACRF.”
Aba bakoraga imyigaragambyo basabye n’ingabo za RDC kurasa M23 batabebera.
Ibi bikozwe mugihe ingabo za MONUSCO zari ziheruka gushiraho Batoyo bahuriyeho n’igisirikare ca FARDC bayiha izina rya Springbok, igamije kurinda u Mujyi wa Goma na Sake ndetse no kurwanya Inyeshamba zo mu mutwe wa M23.
Imyigaragambyo yaherukaga i Goma, ahagana tariki 30/8/2023, n’imyigaragambyo yasize iteje amapfa menshi ndetse haba gusubiranamo hagati ya Wazalendo na basirikare ba FARDC.
By Bruce Bahanda.