Muri Groupement ya Bijombo, aho Abanyamulenge bakunze kwita k’u Ndondo ya Bijombo, muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, havuzwe amakuru meza k’umutekano no k’ubwatsi bw’Inka. Ubutunzi bwambere Abanyamulenge babonye.
Nk’uko Iy’inkuru tuyikesha bamwe mubaturage baturiye ibyo bice babwiye Minembwe Capital News ko bafite umutekano muri rusange ko kandi kuri ubu babanye n’Abasirikare neza haba abo mu mutwe wa Task Force(Abarundi), ndetse n’aba FARDC.
Batubwiye ko ibi bice birimo ubwatsi bw’Inka bwinshi, kandi bwiza nimugihe kuri ubu bari mugihe c’Agahira. Ahavuzwe ubwatsi hakaba n’Inka ni ahitwa mu Gateja, Cyanzovu, Gatanga, Kajoka na Mitamba ndetse no ku Kabara karuguru na kepfo, muri teritware ya Fizi.
Zir’iya Ngabo z’u Burundi zomuri Batayo yahawe izina rya Task Force ihuriwemo n’Abasirikare ba Republika ya Demokarasi ya Congo, kuri ubu bahereye ku Murambya, Gatanga, Bijombo Centre, Cyakira nomuri Kamombo, muri teritware ya Fizi. Turiya duce tundi nutwo muri teritware ya Uvira. Gusa ziriya Ngabo z’u Burundi hasigaye bake abandi bakomeje kwerekeza i Goma na Kamanyola nomu Kibaya ca Rusizi.
Naho Ingabo za FARDC ziherereye Kuwugethi, Bijombo Centre na Mitamba.
By Bruce Bahanda.