Hateganijwe i Nama muri uku kwezi kwa Cyumi numwe(11), izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba ikazabera Arusha, kumurwa Mukuru w’igihugu ca Tanzania, aho biteganyijwe ko Perezida ndayishimiye w’u Burundi azasimburwa na Salva Kiir kuri uyu mwanya.
Gusa manda ya Perezida Ndayishimiye, w’u Burundi, yarangiye muri uku kwezi dusoje uyu mwaka bityo akaba agomba gusimburwa kuri uyu mwanya.
Biteganijwe ko i Nama y’aba bakuru b’ibihugu bya EAC izaba mu cyumweru gitaha, tariki 23-24 z’ukwezi kwa 11 aho biteganijwe ko abakuru b’ibihugu bya EAC nabo bazaganira ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kwihaza mu biribwa.
Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir agiye kuyobora uyu muryango wa EAC, mu gihe akarere karimo kuganira ku mahoro n’umutekano cyane cyane ikibazo cya Sudani na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni mu gihe kandi Sudani y’Epfo nayo iri mu bihugu byohereje ingabo mu M’uburasirazuba bwa Congo, gufasha kugarura amahoro mu ntambara ishamiranyije iki gihugu n’inyeshyamba za M23.
Ndayishimime, usanzwe ari kuri ubu buyobozi, yatowe umwaka ushize n’abakuru b’Ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba mu nama ya 22 isanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye Arusha, muri Tanzaniya.Yasimbuye icyo gihe Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.
EAC isanzwe igizwe n’ibihugu birindwi aribyo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Uganda na Tanzaniya, icyicaro gikuru cya EAC kiri Arusha muri Tanzaniya.
By Bruce Bahanda.