
Ingabo z’u Burundi z’ibarizwa m’ubutumwa bw’amahoro m’uburyo bwa EAC M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, zageze mugace ka Rushebere, ahari ibirindiro bikuru bya FDLR.
Ziriya Ngabo z’u Burundi zaherukaga kwikura mu Mujyi wa Kitshanga, Ishasha na Kilolirwe, n’inyuma y’uko bashinjwa ko barenze kumasezerano y’ingabo zigenga iz’umuryango wa EAC gukorana na Wazalendo muntambara bahanganyemo n’izu mutwe wa M23.
Mu mirwano iheruka abasirikare b’u Burundi aba barirwa mu magana baguye muntambara abandi bafatwa mpiri (Matekwa), muriyo mirwano ihanganishijije M23 na FDLR, Wazalendo, FARDC na Wagner, aho ndetse bamwe mubafashwe mpiri berekanwe mw’itangazamaku, bikozwe n’umuvugizi wa M23, mubyagisirikare bwana Major Willy Ngoma.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 10/11/2023, n’ibwo bariya basirikare b’u Burundi bageze muri kariya gace ka Rusheberi, agace kagenzurwa na FDLR kuva mu mwaka wa 2012.
Nk’uko Byagiye bitangazwa byavuzwe ko bariya basirikare nyuma y’uko bimenyekanye ko bahagurutse gufatikanya na Wazalendo ndetse na FDLR kurwanya M23 n’ibwo bahise bikura mubice uriya mutwe wa M23 uheruka kwambura FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo.
Umwe mubaturage baturiye ibyo bice yabwiye Minembwe Capital News ko bariya basirikare b’u Burundi kobamaze kuva inyuma kugira ngo bafatikanye n’inyeshamba za FDLR.
Aka gace k’i Rusheberi, ziriya Ngabo z’u Burundi zagiyemo niho hari ibirindiro bikomeye by’uyu mutwe w’inyeshamba wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali, hakaba hayobowe n’umusirikare Mukuru wa FDLR, Gen Omega.
By Bruce Bahanda.