Tariki 15/11/2023, hateguwe imishikirano rukokoma igira inshuro ya Gatanu(5), yo ikazabera mu Muhana wa Murambya, womuri Localite ya Masata, Groupement ya Bijombo, Cheferie ya Bavira, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byavuzwe iriya mishikirano izahuza Amoko y’Abanyamulenge, Abapfulero, Abanyindu na Babembe, baturiye iriya Groupement ya Bijombo.
N’imishikirano izitabirwa n’inzego za leta ahanini mubakora muri serivise(Service), zishinzwe kurinda umutekano nka Polisi, Igisirikare ndetse n’Abasirikare bo mw’itsinda ry’ingabo za Barundi z’ibarizwa k’ubutaka bwomuri Kivu yamajy’Epfo.
Imishikirano iheruka yagiye ibera mubice bitandukanye, hariho iyabereye mu kagogo indi izakubera k’u cicaro gikuru ca Localite Masata.
Iriya mishikirano igamije guhuza amoko yose gusabana Imbabazi kubyaha byo muntambara ndetse nokurebera hamwe icyarushaho kunoza umubano nokwiga uko amajyambere yarushaho kuza muri aka karere k’imusozi miremire yo muri Groupemant ya Bijombo ariho Abanyamulenge bakunze kwita i Ndondo ya Bijombo.
Twabibutsako akarere k’indondo ya Bijombo kuri ubu bafite agahenge kamahoro n’inyuma y’imirwano yagiye ibera muribyo bice. Byari bitero bya Red Tabara na Mai Mai, byagabwaga kubaturage ba Banyamulenge.
By Bruce Bahanda.