Umusirikare Mukuru mungabo za FARDC ushinjwa urupfu rwa Depite Cherubin Okende yiswe umubiligi.
“Inzirakarengane y’umugambi wateguwe n’abanzi, Gen. Ndaywel ntabwo ari Umubiligi”, ibi ni ibitangazwa n’umuryango w’uyu musirikare mukuru wa FARDC ukuriye iperereza rya gisirikare nyuma yo kuregwa mu butabera bw’u Bubiligi.
Major Gen Christian Ndaywel warezwe nk’Umubiligi n’umunyamategeko w’umuryango w’umudepite w’igihugu Cherubin Okende, wishwe muri Nyakanga, umuryango we uvuga ko bigaragara ko ari inzirakarengane y’umugambi ugamije guhindanya isura ye.
Ibi nibyo umuryango we wemeza nyuma y’itangazwa, ku wa Gatatu, itariki 08/11/2023, ko hatanzwe ikirego kimurega i Buruseli, nk’umwenegihugu w’u Bubiligi, ikirego gifite aho gihuriye n’iyicwa rya Cherubin Okende nk’uko tubikesha mediacongo net.
Umuryango w’ukuriye iperereza rya gisirikare rya Congo, uvuga ko ari umugambi mubisha, uremeza kandi ko kujya mu itangazamakuru k’umunyamategeko w’Umubiligi, Alexis Deswaef, byakozwe hagamijwe guca igikuba.
Umuryango wa Gen Ndaywel uti “General Ndaywel ntabwo ari Umubiligi kandi ntabwo yigeze aba we. Umuntu wacuze uwo mugambi agomba kuba ari umuntu byavuye mubitkerezo zibi.”
Umunyamategeko Alexis Deswaef yatanze ikirego ashingiye ku nyandiko yitiriwe Urwego rw’igihugu rw’ubutasi igaragaza uruhare rwaba rwaragizwe n’uru rwego rukuriwe na Gen Ndaywel rw’ubutasi bwa gisirikare mu iyicwa rya Depite Okende.
Ni inyandiko ariko abayobozi b’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bateye utwatsi bavuga ko ari impimbano ndetse iyi nyandiko yanyujijwe mu kinyamakuru Jeune Afrique ikaba yarashize mu mazi abira umunyamakuru Stanislas Bujakera ubu ufunzwe.
By Bruce Bahanda.