Aka Nama gashinzwe gutegura amatora muri Republika ya Demokarasi ya Congo ( CENI), karimo karategura kuri uyu wa 13-15 /11/23, ibikorwa byogutegura amatora kugira bizakorwe mu mucyo mwiza utarimo umundyane.
Byavuzwe ko ibyo bikorwa barimo gutegura harimo n’ibiganiro bigomba kuzitabirwa n’Abakandida bose biyamamariza k’umwanya w’umukuru w’igihugu.
Muribyo biganiro hazitabira abahagarariye Amashyaka, Abayobozi baza Sosiyete sivile n’abandi bayoboye imiryango itandukanye muri RDC.
Nk’uko byavuzwe biriya biganiro bizabera kuri Congo Fleuve Hotel. Ibi bikaba byatangajwe na perezida wakariya ka Nama gashinzwe gutegura amatora, bwana DIDI MANARA LINGA .
Twabibutsako ariya Matora azaba tariki 20/12/2023, mugihe kw’iyamamaza byo bizatangira tariki 18/11/2023, nk’uko iy’inkuru ikomeza ivuga.
By Bruce Bahanda.