Abayobozi bo munteko ishinga mategeko ba Republika ya demokarasi ya Congo bari mu nteko y’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, EALA, bateranye amagambo na mugenzi wabo uhagarariye u Rwanda i Arusha muri Tanzania tariki 08/11/ 2023.
Ubwo Umukuru w’iyi nteko, Ntakirutimana Joseph, yari agiye gusoza iyi Nama yigaga ku ngingo zitandukanye, Umunyekongo Kalala Evariste yabwiye bagenzi be ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo, rusahura umutungo kamere.
Kalala yakoresheje ururimi rw’Icyongereza, maze agira ati: “Ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri RDC: Uyu munsi abantu bari kwicwa kandi amabuye y’agaciro ari gutwarwa n’ibihugu by’abafatanyabikorwa.”
Umunyarwandakazi Fatuma Ndangiza yarahagurutse, abwira Ntakirutimana ko ibyo Kalala avuga ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Ati: “Ntabwo bikwiye ko ugize inteko azana ikibazo gishingiye ku birego by’igihugu cyigenga, akavuga muri iyi Nama, nta bimenyetso bifatika by’ibyo avuga.”
Umunyekongo François Ngate Mangu yahise asubiza ko ibyo Kalala yavuze atari ibinyoma, kandi ko ibintu bitari kugenda neza muri uyu muryango bitewe n’iki kibazo.
Ati: “Uyu munsi turagira ngo tubahe amakuru. Hari ibintu biri kugenda nabi.”
Kalala yakomeje avuga ko mu gihe icyo yita ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri RDC cyakomeza, igihugu cye kizahagarika kwitabira ibikorwa byacyo muri uyu muryango.
Ati: “Iki kibazo nigikomeza, RDC nk’igihugu izahagarika kwitabira ibikorwa bya EAC.”
Imyitwarire y’abashingamategeko b’Abanyekongo yanenzwe na bagenzi babo bo muri Kenya na Tanzania, Hassan Hassan Omar na Abdullah Makame, bavuze ko iki kibazo kitakabaye kizanwa muri iyi nteko.
Ndangiza yasabye bagenzi be kubaha ibihugu bigize uyu muryango, ati: “Buri wese arabizi ko ibi ari ibibazo by’imiyoborere bihari kuva abenshi muri twe tutaravuka. Politiki tuyihorere. Twubahe buri gihugu kubera ko buri gihe umuntu avuga, tuba dukwiye kugira gahunda cyane iyo tuvuga ku bintu bishingiye ku birego no ku mvugo z’abantu ku giti cyabo. ”
Leta ya RDC ishinja u Rwanda gukoresha umutwe witwaje imbunda wa M23 mu kugaba ibitero no gufata ubutaka bwayo, ibyo Kigali yagiye itera utwatsi kenshi hubwo igashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana n’umutwe w’itera bwoba wa FDLR.
Kigali kandi ivugako Kinshasa ifite ingaruka zo kunanirwa inshingano bituma icyogihugu gikomeza kuba mubihe by’intambara zurudaca, ibi byagiye bigarukwaho Imyaka myinshi.
By Bruce Bahanda.