Abasirikare b’u Burundi ngoboba barahemukiwe n’imugihe bivugwa ko leta ya Kinshasa itigeze ibaha icyubahiro nyuma y’uko bari bamaze gupfira muntambara bahanganyemo n’ingabo za M23 naho leta ya Bujumbura yo ntiyemera ko barwanya M23 muri ubwo buryo ntibafatwa nk’intwari z’igihugu.
Aba basirikare batangiye gutangara bakiva ku k’ibuga c’indege cya Bujumbura ubwo bari bamaze kwamburwa ibendera ry’u Burundi, iryo bari bararahiriye ko bazorirwanira kugeza kugitonyanga cy’amaraso yabo yanyuma.
Bamaze kw’ambuka k’ubutaka bwa RDC bahise bambikwa umwambaro w’igisirikare cya RDC, bambikwa n’ibendera rya RDC
Icyo baribagiye gukora bakibwiwe bageze i Goma. Babwiwe ko bagiye kurwanya umutwe w’inyeshamba wa M23.
Kuja kwabo kurwanya M23 ngo mubundi buryo ni Business:
Amakuru dukesha umwanditsi w’umurundi Pacique Nininahazwe, avuga ko umusoda w’u Burundi woherejwe ku kurwanya M23 , Leta ya Kinshasa imuhemba amadolari 200 ku kwezi.
Ikibabaje, abasoda bariyo bahabwa intica ntikize : Abayobozi bahabwa 5000 Fbu ku munsi mugihe k’u kwezi ari 150.000 Fbu naho sous-officier bahabwa 3.000 Fbu ku munsi, k’u kwezi ahabwa 90.000 Fbu, umusoda wohasi aronka 2.000 Fbu ku munsi k’u kwezi 60.000 Fbu. Mugihe bandikirwa kobafata i dollars 200 k’u kwezi.
Iy’inkuru ikomeza ivuga ko abategetsi ba Bujumbura k’urwego rw’i Gihugu bo bahabwa amadolari 5000 (hafi imiliyoni 20 z’amarundi) ku musoda w’u Burundi wese woherejwe k’ubutaka bwa RDC kurwanya M23.
Bariya basirikare rero b’u Burundi, iyo bamaze kugera k’ubutaka bwomuri Kivu y’Amajyaruguru, bavangwa n’imitwe y’itwaje imbunda ya Wazalendo, uwo leta ya Kinshasa ikunze kwita “Reservist.”
Wazalendo bakomokahe?
Abenshi muribo bakomaka mu m’Ajyepfo ya Kivu abandi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko bizwi bariya Wazalendo, bahoze mu mitwe itandukanye, harimo abahoze mu mutwe wa Raia Mtomboki, Nyatura, PARECO na Mai Mai, mbere y’uko bitwa Wazalendo.
Twabwiwe ko Wazalendo bagwiriyemo abo m’ubwoko bwa Batembo, Ababembe n’Abatwa bahoze baturiye i parike ya Kahuzi Biega, Amateka avuga ko bariya batwa bigeze kwirukanwa muririya parike ya Kahuzi Biega ahagana mu mwaka wa 1975 maze iyo parike iza kurindwa kubwitegeko ry’ubutegetsi bwariho icyogihe.
Twabibutsako kandi Wazalendo bakorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, yakorewe Abatutsi. FDLR ni umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kigali.
By Bruce Bahanda.