Kuri uyu woku Cyumweru, tariki 12/11/2023, u mutwe wa ARC/M23, wakoresheje ibiganiro mu Baturage baturiye Cheferie ya Bwito, ho muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro byari bigamije kubahumuriza nokubasaba gutuza ndetse nokuba hafi y’ubuyobozi bw’u mutwe wa M23, u mutwe urwanirira ukubaho kwabo nk’uko babyivugira nimugihe ubutegetsi bwa Kinshasa bushinjwa kwica abaturage bo m’ubwoko bumwe bazira isura yabo aribyo byatumye uriya mutwe utora imbunda kugira ngo urenganure abicwa bazira ubwoko bwabo.
Ibi biganiro buriya buyobozi bw’u mutwe wa M23 babikoze nyuma yigihe gito ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, bahunuze mubice bigize iriya Cheferie ya Bwito, muri Tongo, Kabizo na Bambo. N’inyuma y’imirwano ikaze aho byanavuzwe ko FARDC, Wazalendo na FDLR ko basize bishe abasivile bagera kw’icumi na batatu(13) ubwo bari batangiye guhunga bava muri Groupement ya Bambo.
Byari biganiro byitabiriwe n’abaturage benshi aho wabona bakubise buzuye nk’uko umwe mungabo za M23 yabyiganiye Minembwe Capital News.
Uyumunsi k’uwa Mbere tariki 13/11/2023, biriya bice byaribigizemo iminsi biberamo ibitero by’indege z’intambara zom’ubwoko bwa SUKHOÏ-25, habyukiye agahenge kamahoro gusa impande zihanganye zikomeje kurebana ayingwe.
Aho bari kurebana ayingwe nimuri teritware ya Nyiragongo na Masisi hafi nagace ka Mushaki ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo n’ingabo z’u Burundi ndetse na FDLR.
By Bruce Bahanda.