
Muriki Gitondo co kuri uyu wa Kabiri, tariki 14/11/2023, u mutwe wa M23 wambuye ihuriro ry’ingabo za Republika ya demokarasi ya Congo, Fardc, Wazalendo, FDLR, Wagner n’Imbonerakure z’u Burundi , agace ka Kishishe.
Kishishe nagace kabarizwa muri gurupema ya Bambo, Cheferie ya Bwito, muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Gihugu ca Republika ya demokarasi ya Congo.
N’imu mirwano yongeye kubyukira mubice bya Rutsuru, nyuma y’imirwano yabaye kumunsi w’ejo hashize bikarangira ziriya Ngabo z’u mutwe wa M23 zirukanye Fardc n’abambari babo muri Centre ya Bambo aho byemejwe ko ingabo z’uruhande rwa Kinshasa ko zahunze amasigamana.
Ku rundi ruhande, biravugwa ko muri iki gitondo cyo kuwa kabiri, muri Teritwari ya Nyiragongo, indege y’intambara ya Sukhoi-25 ya FARDC yarashe ku birindiro bya M23 mugace ka Burambo, muri gurupema ya Kibumba.
Ni nyuma y’aho kuwa Mbere, kuva mu gitondo kugeza ninjoro imirwano yumvikanaga mu bice byinshi byo muri Rutshuru birimo Terero, Katolo, Musai na Chai, mu birometero nka bitanu gusa uvuye Kishishe.
Ni imirwano yari irimo imbunda nini n’intoya, aho uruhande rwa guverinoma ruvuga ko FARDC yabashije kubuza inyeshyamba za M23 kugera muri Kishishe, bikaba ngombwa ko ngo M23 yifashisha intwaro nini yazanwe mu modoka ya jeep ariko na yo ngo ikarokoka ha Mana ibisasu by’imbunda nini za FARDC.
Iyi jeep ngo byabaye ngombwa ko ijya gushaka indi nzira kugirango icike amabombe y’igisirikare cya leta nk’uko bitangazwa n’abo kuruhande rwa leta ya Kinshasa.
Hagati aho, Sosiyete Virunga Energies yatangaje ko yabashije gusana umuyoboro ugemurira Umujyi wa Goma amashanyarazi wari wangijwe n’imirwano yabereye muri Nyiragongo, nyuma y’uko hari hashize hafi icyumweru uyu Mujyi uri mu icuraburandi.
By Bruce Bahanda.