
Ishirahamwe ryashizwe na Francine Muyumba, rizwi nka Foundation Muyumba, riratabariza impunzi zakuwe mubyabo n’intambara zikomeje kubica bigacika M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, byumwihariko mu Ntara ya kivu Yaruguru.
Uyu munyacyubahiro muri RDC, Francine Muyumba, yavuzeko ubuzima impunzi zibayemo bukomeje gukomeretsa imitima yababikurikirana hafi aho yatangaje ko batagira ico barya cyangwa ngo zimwe ndetse naho zabasha kurambika umusaya.
Yahamagariye abantu bose ba bagira neza ba bajwe n’ubuzima ziriya mpunzi zibayemo ko bava mu magambo ahubwo bagashira mu bikorwa ibyo bavuga kuko impunzi zimerewe!
Madame Francine Muyumba, yatanze i Nama agize ati: “Tugomba kubanza kubashakira a mahema agera kubihumbi cumi (10.000). Nihereyeho ubwanjye nzatanga amahema agera kuri 500.”
Uriya mudamu Francine Muyumba, yongeye kuvugako ziriya mpunzi zikeneye ufasha bw’amafaranga kugira azabafashe kugura ibiryo.
Muyumba yasoje abwira abantu ko batasuzugura Ubutumwa atanze.

By Bruce Bahanda.