U mutwe wa M23 watanze itangazo rimenyesha ko bafite ibyo bashaka gutangaza mw’itangaza makuru kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18/11/2023. N’itangazo ryashizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki 14/11/2023, ahagana isaha z’umugoroba wajoro.
Ir’itangazo ririho umukono w’umuvugizi w’uriya mutwe mubyapolitike, bwana Lawrence Kanyuka, aho yagize ati: “Turabariritse ngo muzabane natwe mubyo dushaka kumenyesha Isi dukoresheje itangaza Makuru.”
Yakomeje avuga ati: “Ico gikorwa kizaba igihe c’isaha zitandatu z’igicamunsi (12:00pm), i Bunagana.”
Uriya mutwe wa M23 ubikoze mugihe umaze gufata ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo. Kuri uyu wa Kabiri, bongeye kwigarurira ibindi byinshi byomuri Groupemant ya Bambo, nka Kishishe na Kibirizi ndetse nahandi.
Uy’u mutwe ukomeje kwerekana uburyo abaturage bamwe bakomeza kurengana bazira ubwoko bwabo ahanini Abatutsi. Mugihe ibi byari bimenyerewe M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, kuri ubu byafashe indi ntambwe nimugihe nomuri Kasai abitwa Abatutsi bakomeje kwicwa kumunsi w’ejo hashize tariki 13/11/2023, herekanwe amashusho y’u mukobwa w’ishwe akubiswe ibiti kugeza avuyemo umwuka.
Muricyogihe hongeye kugaragara undi musore muri Kasaï nawe wishwe arimo gukubitwa Inkoni azira ubwoko bwe abatutsi, nk’uko by’umvikanaga mu majwi abamwishe babivuga.
By Bruce Bahanda.