Kuri uyu wa kabiri, tariki 14/11/2023, u mukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagejeje i jambo ku banye-Congo, rijanye n’ibyo yakoze mur’iyi manda y’imyaka itanu amaze k’ubutegetsi.
Muri uwo umuhango w’ijambo rya nyakubahwa Félix Tshisekedi, wari w’itabiriwe n’abantu benshi aho byavuzwe ko abasenateri basagaga 95 nabadepite ndetse nabashitsi bakaba bari k’umubare wabantu 407.
Perezida Félix Tshisekedi, yagerageje gushushanya inshusho y’ibyo yagezeho mur’iyi manda y’imyaka itanu. Nk’uko byagaragara kuri televiziyo y’igihugu ca RDC (RTNC), wabona ga yitsa ijambo amashyi akavuga. Ibi abikoze mugihe hasigaye iminsi ine (4), kugira kw’iyamamariza k’umwanya w’umukuru w’igihugu bitangire gukorwa k’umugaragaro mu Ntara zose zigize RDC.
Uriya mukuru w’igihugu, mubyo yerekanye yavuze “Ishyirwa mu bikorwa ry’uburezi bw’ibanze korikomeje kuba intsinzi ikomeye muri manda y’imyaka itanu ya perezida wa 5 mu mateka ya Congo Kinshasa.”
Ati: “Nta gushidikanya ko ishyirwa mu bikorwa ry’uburezi bw’ibanze ku buntu ari intsinzi ikomeye.”
Nk’uko byatangajwe n’umukuru w’igihugu cya Congo, uburezi bw’ibanze ku buntu byatumye haba kugarura abana barenga miliyoni 5 n’imugihe bari baramaze guheba ishuri kubera ubushobozi abandi kubera uburara.
Yashimangiye ati: “Uburezi ku buntu bwongereye umubare w’abanyeshuri uva kuri miliyoni 16 kugera kuri miliyoni 25.”
Yagarutse no k’umutekano ukomeje kuzamba mu Gihugu, ndetse avuga nokungabo z’umuryango wa b’ibumbye (Monusco), aho yavuze ko ziriya Ngabo zimaze Imyaka irenga 20 ariko zitagize ico zihindura maze asaba abanyecongo gushakira igihugu cyabo umutekano.
Ati: “Harageze ko abanyekongo twenyine ko twishakira u mutekano.”
Perezida Félix Tshisekedi yanavuze ko imvo y’intambara idashira muri RDC ko ari ukubera iki gihugu gitunze ubutunzi bwamabuye y’Agaciro.
Yagize ati: “Iz’intambara mubona zidashira biva kukuba igihugu cyacu gitunze amabuye y’Agaciro.”
Perezida Félix Tshisekedi, yasoje avuga ati: “Dufite amahitamo rero guhera mu ntangiriro zibyo twakoze cyangwa tugashimangira ibyagezweho muri uyu muvuduko ugenda utera imbere tugana imbere hicyerekezo gisobanutse.”
N’ubwo perezida Félix Tshisekedi, yakomerwaga amashyi nyamara k’urundi r’Uhande abaturage benshi ahanini M’uburasirazuba bwa RDC, bavuga ko muriy’i Manda y’imyaka 5 ya Tshisekedi, kwa banyekongo ariho barize kuruta ibindi bihe byose Congo yanyuzemo.
Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’ibindi bice bigize i Ntara za RDC nka kwa Mouth, amarira yakomeje kuba menshi aho abaturage bakomeza kwicwa nk’inyamanswa kuruta mubihe byambere.
Ririya jambo rije nyuma yiminsi igera kuri 5 umusirikare w’u Munyamulenge mungabo za FARDC, Captain Kabongo Rukatura, yiciwe i Goma, azira ubwoko bwe Abatutsi yicwa urupfu ruteye agahinda, nimugihe kandi Lieutenant Vera yari aheruka kwicirwa i Kamituga azira ubwoko bwe Abatutsi.
U mwaka ukaba wari umaze gushira Major Joseph Kaminzobe yiciwe i Lweba muri teritware ya Fizi, azira ubwoko bwe Abatutsi.
Ibi kandi byabaye no mubindi bice nkahitwa Malemba Nkuru kuri uyu wa Mbere, tariki 13/11/2023, hiciwe umwana w’umukobwa uri mukigero cyimyaka irihagati ya 18 na 15 aho yishwe urupfu rwakoze kumitima yabenshi muri Congo.
Bruce Bahanda.