Mugihe u mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa k’u munsi w’ejo hashize, tariki 14/11/2023, berekanye abasirikare b’u Burundi wafashe mpiri na none kandi haravugwa ko abasirikare b’u Burundi basaga 150 ba buriwe irengero muntambara barimo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko iy’inkuru tuyikesha umwe mubasirikare b’u Burundi utashatse kwivuga izina uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru yabwiye Minembwe Capital News, ko bariya basirikare b’u Burundi baheruka kwerekanwa ko bafashwe mpiri muntambara yo kw’itariki 05/11/2023, yabahuzaga na M23 munkengero z’u Mujyi wa Kitshanga, ubwo barwanaga muduce duherereye mu bilometre 8 n’uriya Mujyi.
Uriya musirikare yakomeje avuga ko harinabandi basirikare bapfuye benshi muribo abo bamwe bashinguwe i Kibumba muri teritware ya Nyiragongo abandi bagera kw’icumi na batanu (15), bajana imiribiri(ibiziga) yabo kuyishingurira i Burundi.
Yaje no kuduhamiriza ko abasirikare bakabakaba 150 b’u Burundi ko baburiwe irengero. Ubwo yabyiganiraga Minembwe Capital News, yahamije ko bariya basirikare 150 babuze ubwo bari m’urugamba rwabereye mu Kibaya cya Kibumba, bivugwa ko iyo mirwano yabaye murikiriya Cyumweru gishize.
Kibumba nimwe mu ma grupema manini agize teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kibumba centre iherereye mu bilometre bi barirwa 12 n’u Mujyi wa Goma.
Mubasirikare b’u Burundi berekanwe k’u munsi w’ejo ko bafashwe mpiri bavuze ko babwiko baje muri RDC kurwanya Abanyarwanda ariko ngo bamaze kugera k’ubutaka bwa RDC basanze abahatuye bose ari abanyekongo.
Kuba u mutwe wa M23 warafashe mpiri abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC ndetse na FDLR ngobiri mubintu bikomeje kwambika ubusa i Gihugu c’u Burundi n’ica RDC.
Bruce Bahanda.
Bazi Gushenga Abana n’abandi abobo biga neza bambaye neza