U mutwe w’inyeshamba wa Red Tabara, urwanya ubutegetsi bw’u Burundi na Maï Maï Bishambuke irwanya u bwoko bw’Abatutsi, bongeye kugaba ibitero bikomeye mubice biherereye mu nkengero za Komine Minembwe, muri teritware ya Fizi, i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
N’i urugamba rurimo kumvikanamo imbunda ziremereye n’izito, kuva igihe c’isaha za samoya(7:00Am), z’igitondo cyakare kugeza ubu amasaha y’igicamunsi, cyokuri uyu wa Kane, tariki 16/11/2023. Nk’uko iy’inkuru igera kuri Minembwe Capital News, ivuga ko izo Nyeshamba zagabye ibitero mu baturage ba Banyamulenge, baturiye inkengero za Komine Minembwe.
Umwe mu baturage baturiye Komine Minembwe, yabwiye Minembwe Capital News, ko abaturage b’irwanaho bo mwitsinda rya Twirwaneho, batabaye abaturage maze barwana ku baturage aho ndetse baje gusubizayo ibyo bitero bya Red Tabara na Maï Maï Bishambuke.
Mu makuru yizewe tumaze guhabwa aka kanya n’uko kuri ubu Urugamba ruremeye mubice bya Bipimo, hejuru ya Kabanju na Bikarakara, homuri Secteur ya Lulenge, muri teritware ya Fizi.
Agace ka Bikarakara, nagace gaherereye mu bilometre 5 na Komine Minembwe, ka kaba katurutsemo abarwanyi benshi ba Red Tabara baje bava muri Rugezi ahari ibirindiro bikuru bya Red Tabara. Bikarakara iri hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko, ikaba ibarizwa hagati ya Gakangara na Kabingo.
Iy’imirwano yongeye kwaduka mugihe hari hamaze igihe hari agahenge kamahoro mu misozi miremire y’Imulenge. Byavuzwe ko ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, zikorera muri Minembwe, ko zitegeze zitabara abaturage bagabweho ibitero naziriya Nyeshamba.
Ibi byatumye haba urwikekwe mubaturage baturiye Minembwe, ko Red Tabara na Mai Mai Bishambuke, koboba bagabye biriya bitero kubutumire bw’ingabo za FARDC ziyobowe na Brigadier General Andre Oketi Ohenzo na Colonel Alexis Rugabisha.
Aho n’umwaka wa 2020 ziriya Ngabo za RDC zakoranaga byahafi n’inyeshamba za Mai Mai mukugaba ibitero mu baturage ba Batutsi(Abanyamulenge), byasize bihitanye Abanyamulenge babarirwa mu magana ndetse binyaga n’Inka zabo zibarirwa mu bihumbi amagana.
Bruce Bahanda.
hello there and thank you for your information –
I’ve certainly picked up anything new from right here.
I did however expertise some technical points using
this website, as I experienced to reload the site many times
previous to I could get it to load properly. I
had been wondering if your hosting is OK?
Not that I’m complaining, but slow loading instances times
will often affect your placement in google and could damage your high-quality score if ads and marketing
with Adwords. Well I am adding this RSS to my e-mail and can look out for
much more of your respective interesting content. Ensure that you
update this again very soon.