• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 8, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

I mishikirano ihuza amoko yose aturiye Grupema ya Bijombo, ya yobowe n’u musirikare w’u murundi womungabo za Tafoc, hafatiwemo imyanzuro ikaze.

minebwenews by minebwenews
November 16, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 14/11/2023, ku Murambya, muri Localite ya Masata, Grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu yAmajy’epfo, habaye imishikirano yahuje amoko aturiye Grupema ya Bijombo, Abanyamulenge, Abapfulero n’Abanyindu ndetse n’Ababembe.

Nk’uko Minembwe Capital News, yahawe ay’amakuru n’uko ibiganiro byabaye kandi bigenda neza. Ababembe, Abafulero, Abanyintu bari baje kubwinshi. Ibiganiro byahagarikiwe n’ingabo zomuri Task Force ( Ubumwe bw’Igisirikare cya Congo n’icu Burundi muri Kivu y’Epfo).

Abo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), nibo ba banjye kuvuga bakaba baragaragaje ibintu bine(4) nk’imbogamizi kuribo :

“Ikibazo c’inzira ya Kirungwa, Ubwicanyi bu korerwa Abatutsi ( Abanyamulenge) n’ikibazo cy’ama bariyeri.”

Abanyamulenge basobanuye bavuga ko “bagize iminsi barasirwa mur’iyi Nzira ya Kirungwa ndetse banavugako badafatwa kimwe n’andi moko k’uko barihishwa amafaranga menshi y’inzira(bariyeri) mugihe abandi batambuka batarishye. Basabako iriya Nzira yagenzurwa n’ingabo za Congo hamwe n’iz’u Burundi, aba local defense(Maï Maï) bagakurwa kuma bariyeri.”

Ibyo byaremejwe. Vuba cane Hazashingwa defense y’ingabo z’u Burundi ku Kirungwa m’urwego rwo kurindira umutekano abantu bakoresha iriya nzira.”

Bariya Banyamulenge banagaragaje ikibazo cy’Abungeri babohewe mu Gateja mu minsi itambutse. Abanyamulenge basabyeko abo bantu barekurwa kuko bafashwe barinze Inka zabo.

Abanyamulenge kandi basabyeko hategurwa ibiganiro bizahuza Amoko atuye Haut plateau(Imisozi miremire y’Imulenge) ndetse n’amoko aturiye imisozi yegamiye Uvira( Moyen plateau, aho ni za Munanira, Kikozi, Kitundu…). Ubuyobozi bwa Tafoc(Task Force) bwemeye ico gitekerezo, busezeranya abitabye i Nama ko vuba cane ibyo Biganiro bizategurwa.

Mu myanzuro y’indi yemejwe harimo ko bashizeho umugwi w’Abantu baserukira Amoko yose m’urwego rwo gukurikirana iyubahirizwa ry’ibimaze kugerwaho mubiganiro bitandukanye ndetse n’imyanzuro iba yavuye mubiganiro byakozwe( comité mixte d’évaluation). Iyo comité yaratowe kandi irimwo Abanyamulenge, Ababembe, Abafulero Abanyindu n’Abavira.

I Nama yemeje indi Nama nk’iy’izaba tariki 08/12/2023, mu Masango. Inama yariyobowe na Colonel Georges NZIBAREGA, uhagarariye Ingazo z’u Burundi ziri muri Tafoc muri Kivu y’Epfo, naho Komanda wa regima Col Faustin uhagarariye Ingazo za FARDC muri Bijombo, akaba yari yaserukiwe. I Nama kandi yitabiriwe n’abatware baserukira Amoko yose yo muri Grupema ya Bijombo. Twovuga nka Chef wa grupema ya Bijombo Rwigina Rwizigirwa, n’abandi ba Chef bakorana, perezida wa société civile ya Bijombo/ Murambya bwana Bakanizi setonde Joseph uzwi nka Muzuzi, chef wa Masango, chef wa Maheta Chef wa Magunda, chef wa Gateja…n’abandi benshi.

Bruce Bahanda.

Tags: Hafatiwemo imyanzuro ikazeImishikirano ihuza amoko yose aturiye Grupema ya BijomboWo mungabo za TafocYa yobowe n'u musirikare w'u Burundi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?