
Kumunsi w’ejo hashize, tariki 16/11/2023, u musirikare uheruka kw’itandukanya n’igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Lt Col Kanyove Yusto, yahishuye impamvu y’itandukanije n’ingabo za RDC.
N’imugihe u muvugizi w’u mutwe wa M23 mubyagisirikare Major Willy Ngoma, yarimo amugaragariza itangaza Makuru. Bwana Willy Ngoma yatangiye amubaza uwariwe.
Lt Col Kanyove Yusto, yasubije ati: “Nahoraga mungabo za FARDC nakoreraga i Kibirizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri regima ya 1303.”
Willy Ngoma yongeye kumubaza icyaba cyaratumye yitandukanya n’igisirikare ca Perezida Félix Tshisekedi?
Uriya musirikare ufite ipeti rya Lt Col, yakomeje avuga ati: “Igihe cari kibaye kirekire nkomeza kwihangana ndeba ibyo ingabo za leta bagenzi banjye bakoreraga abo m’ubwoko bw’Abatutsi bikambabaza. Baricwa bakorerwa iyica rubozo birababaje sibyo kwihanganirwa.”
Y’unzemo kandi ati: “Ziriya Ngabo za FARDC zagiye zikora amabi ndeba batwitse amazu y’Abatutsi ndeba!! Kandi leta ikorana n’imitwe yitera bwoba nka FDLR yasize ikoze Genocide m’u Rwanda, Maï Maï ishinjwa kwica abaturage bo mubwoko bw’Abatutsi n’iyindi mitwe myinshi.”
Lt Col Kanyove Yusto, y’iyonkoye kugisirikare ca RDC, tariki 09/11/2023, n’inyuma y’uko ingabo za Kinshasa k’ubufatanye n’Abaturage baturiye u Mujyi wa Goma bari bamaze kwica Captain Kabongo Rukatura bamuziza ko ari Umututsi.
Kanyove Yusto avuka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mubice byo muri teritware ya Masisi akaba avuka m’ubwoko bw’Abatutsi.
Uy’umusirikare yahamije ko bariya basirikare ba FARDC bica ikiremwa muntu bashingiye kwisura yiwe ngo mugihe ba bonye ufite isura isa niy’Abatutsi bahita baguteza abaturage baka kwica. Umututsi muri Congo Kinshasa aricwa nk’inyamanswa nk’uko yakomeje abivuga.
Bruce Bahanda.
Yabaye umuntu w’umugabo gukiza amagara abandi Nabo basigaye barabe menge