
U mukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yise Wazalendo intwari z’igihugu. N’imukiganiro yakoze k’umunsi w’ejo, tariki 16/11/2023, kuri radio France 24.
Aganira n’umunyamakuru mukiganiro catwaye umwanya utari muto bakoresheje ubuhanga bwanone Perezida Félix Tshisekedi, yagize ati: “Ntabwicanyi Wazalendo bakora m’urugamba bahanganyemo na M23. Wazalendo n’intwari z’igihugu bararwanirira ubutaka bwabo n’igihugu cyabo.”
Yakomeje avuga ati: “Wazalendo bararwanirira ukuri bafite n’umwete utaraboneka. Kandi sabicanyi nka M23.”
Kiriya kiganiro Félix Tshisekedi, agikoze mugihe k’umunsi w’ejo, tariki 16/11/2023, muri teritware ya Nyiragongo abaturage bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Wazalendo mubyo bashinja Wazalendo harimo ko “ar’Abicanyi, abajura, gukora urugomo no kwitwaza Imbunda batazizi nimugihe ngo bakunze kurasagura buzira kubona umwanzi.”
Ukwezi gushize kwa Cumi (10), Wazalendo bashinjwe kwica nogushimuta abantu mu Mujyi wa Goma, harimo umwana wimyaka 13 w’umukobwa bashimuse barangije baramwica.
Mu Cyumweru gishize, u mutwe wa M23 wasohoye itangazo ryamagana ubwicanyi Wazalendo bishe abasivile 13 mugace ka Bambo homuri Cheferie ya Bwito, muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo intambara zuburaga m’ukwezi kwa Cumi (10), Wazalendo bashinjwe kwibasira abaturage bo m’ubwoko bw’Abatutsi aho byanavuzwe ko batwitse amazu y’Abatutsi mugace ko Kunturo muri teritware ya Masisi.
Bruce Bahanda.