
Ahagana isaha za saa ine(10:00Am), zokuri uy’u wa Gatanu, 17/11/2023, habaye imirwano ikaze hagati y’ingabo z’u Burundi n’umutwe w’inyeshamba wa Maï Maï bakaba barwaniye mubice biherereye mu Gikozi, aharaye hanyazwe Inka ninshi z’Abatutsi.
Amakuru y’izewe twahawe n’uko Inka zikimara kunyarwa na Maï Maï, kuri uyu wa Kane, tariki 16/11/2023, abaturage bo mw’itsinda rya Twirwaneho barazikurikiye bigeze igihe c’isaha z’ijoro ingabo z’u Burundi zo muri Batayo ya TAFOC (Task Force), iyo bahuriyemo n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, batanga u musaada.
Bariya basirikare rero nk’uko iy’inkuru ibivuga n’uko bagiye basezeranyije abaturage kuzigarura byanze bikunze. Ubwo bari bakomeje kuzikurikira n’ibwo abo basirikare b’u Burundi baguye mugico ca Maï Maï, maze baza kurwana urugamba byavuzwe ko rwari rukaze. Gusa aboba baguye muriyo mirwano yamaze umwanya utari munini ntibarabasha kumenyekana.
Ariko nk’uko bamwe mu baturage ba bwiye Minembwe Capital News, bavuze ko Inka zanyazwe zigeze kure kuburyo zitaba zikigarutse.
Gikozi, nagace abungeri bo m’ubwoko bw’Abatutsi bakunze gusuhuriramo Inka zabo, hakaba hafite ubutaka bumwe bukora muri teritware ya Fizi na Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Kuva mu Gikozi ugana mu Bijombo Centre, bakora urugenzi rw’umunsi umwe(1), bakoresheje amaguru. Izo nka zanyazwe kumunsi w’ejo byavuzwe ko zikabakaba ijana rirenga.
Bruce Bahanda.