
Mubitero byagabwe mu Mihana y’Abatutsi(Abanyamulenge), mu nkengero za Komine Minembwe, k’umunsi w’ejo hashize, tariki 16/11/2023, Maï Maï na Red Tabara batakaje abarwanyi babo 17.
Nk’uko byavuzwe iriya mirwano yabereye muduce dutatu: “Nyagishasha, Bipimo, mugihe c’isaha z’umugoroba Urugamba rwaje kugera mugace ka Mihanga,” utu duce twose tubarizwa muri Grupema ya Basimunyaka y’Amajy’epfo, Secteur ya Lulenge, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Umwe mu baturage b’irwanaho yabwiye Minembwe Capital News, ko uriya mutwe wa Red Tabara, urwanya leta y’u Burundi na Maï Maï Bishambuke, irwanya u bwoko bw’Abatutsi kwaribo bagabye biriya bitero ahari ibiraro by’inka z’Abungeri bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), maze Twirwaneho iza gutabara ivuye mubice byomuri Komine Minembwe, barwanira abaturage n’ibyabo.
Ay’amakuru akomeza avuga ko iyo mirwano ko itigeze ihira bariya barwanyi ba Red Tabara na Maï Maï Bishambuke, bari baje kugaba ibitero k’u Batutsi m’urwego rwo kubasenyera no kubica. Byavuzwe ko abarwanyi benshi kuruhande rwa Red Tabara na Maï Maï Bishambuke ko hapfuye abarwanyi babo 17 abandi benshi barakomereka, ngo nimugihe hagiye hagaragara ibipoyo byikorewe.
Red Tabara yagabye biriya bitero ivuye mu Rugezi mugihe Maï Maï Bishambuke yo yaje iva mu Kabanju(mu Lulenge).
Abaturage baturiye ibyo bice bahwihwisa ko ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, zikorera mu misozi miremire y’Imulenge ko boba bari mu mugambi mubisha woguhangura Red Tabara na Maï Maï Bishambuke kugaba ibitero mubice birimo Inka z’Abanyamulenge ngo kuko ibyo bitero byagabwe kubanyamulenge FARDC yanga kubatabara.
Sibwo bwambere FARDC ishinjwa kuba m’uruhande rwa Maï Maï Bishambuke, nimugihe u mwaka wa 2018 na 2020 bariya basirikare ba FARDC bagiye batanga imbunda na Masasu muri Maï Maï. Ibyo byakoze Gen Dieudonne Muhima na Colonel Katembo ndetse na Col Ekembe.
Bruce Bahanda.