Ibitero bikaze byongeye kugabwa muriki Gitondo co ku Cyumweru, tariki 19/11/2023. N’i bitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wagner na Wazalendo, ba bigaba ahari ibirindiro bya M23.
Nk’uko bimaze gutangazwa n’u muvugizi wa M23, mubyapolitike bwana Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo bitero ko byatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare. Amenyesha ko ririya huriro ry’ingabo za Perezida Félix Antoine Tshisekedi, ko arizo zagabye ibitero bakoresheje kurasa imbunda ziremereye ahari ibirindiro bya M23.
Kanyuka, yagize ati: “Ihuriro ry’ingabo za Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, bagabye ibitero muri Kilolirwe, Karengera, Rukore no munkengero zaho. N’ibitero barimo kugaba bakoresheje i bibomba.”
Uriya muvugizi wa M23, yakomeje avuga ko ingabo zabo “zikomeje kurwana kubaturage n’ibyabo ko kandi barimo kurwana kinyamwuga.”
Ibi bibaye mugihe harihamaze iminsi itatu ntamirwano ihari hagati ya M23 n’ingabo za RDC.
Nimugihe kandi kumunsi w’ejo hashize uriya mutwe wa M23 wari ufite ibiganiro bikaze(Press Conference), byari i Bunagana ahazwi nk’icicaro gikuru ca M23, aho ndetse umukuru w’u mutwe wa M23 yatangaje ko “mugihe Kinshasa yakomeza kwinangira gukorana ibiganiro na M23 nabo bazakomeza gufata ibice byinshi ko ndetse bazanayobora neza aho bafashe.”
Bruce Bahanda.