Iyicwa rubozo ryakorewe abungeri b’inka bo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), mu Matanganika, muri Secteur ya Lulenge, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo no muri teritware ya Kabambali ho mu Ntara ya Manyema, byatangiye ahagana mu kwezi kwa Gatandatu (6), u mwaka w’ 2017. Ibi byagiye bifata intera bigera aho Abatutsi baragiriye hose bahura nako kaga ko kwicwa, nka Lulimba, Kabambali Yaruguru, kwa Kironda kibuyu, Gasanga, Kipupu, Rwiko, Penemende, Maïndombe na Kirembwe ndetse na Kabambali Y’epfo, muduce twa: “Cyuki, ki Moto na kwa Nyembo.”
Uduce twagiye dupfiramo abantu benshi:
Lulimba homuri teritwari ya Fizi, aha hapfiriye abungeri benshi bo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), Barimo u muhungu uvuka mu Mikenke w’ishwe atemaguwe harimo n’u Mugabo witwa Munyiginya n’abandi.
Mu kwezi kwa Karindwi (7), u mwaka w’ 2017, ku Cyambu cya Kimbi, aha hapfiriye abungeri n’abacuruzi bo muri buriya bwoko bw’Abatutsi, bapfuye batemaguwe, abantu basaga umunani (8), harimo uwitwa Serugo na Maseruka, haza kurokoka umuhungu uvuka mu Mikarati, arokoka arumwe nimugihe yirutse asiga Maï Maï.
Lulimba kandi haje kwicwa abandi basore batatu (3), bishwe barashwe ubwo bari bageze ku k’ibuga c’indege ca Lulimba.
Kabambali Y’epfo, bariya bungeri b’inka bishwe batwitswe, ubwo barimo ba batwika ba bwirwako “arabanyarwanda.” Inka zabo barazitemagura ngo n’i zabanyarwanda ba twika n’imiti y’inka myinshi bakavuga ko bo batakoresha imiti yaguzwe n’Abanyarwanda.
Bigeze mu kwezi kwa Munani (8), u mwaka wa 2017, n’ibwo uwiyita Lt Gen Shikatende na Gen Hamuri Yakutumba, barwanya ga ubutegetsi bwa perezida Joseph Kabila, bahise batangaza ko bagiye gutwika k’umugaragaro, Abungeri b’inka bo m’ubwoko bw’Abatutsi bose. Aha niho ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, wari uyoboye Republika ya Demokarasi ya Congo, icyogihe, yahise atanga itegeko ko ingabo za FARDC, zari muri byo bice ko zigomba gutabara bariya bungeri b’inka. Abungeri bahise batabarwa n’ingabo za RDC ziyobowe na Colonel Ruterera na Major Kimarungu.
Ingabo za FARDC zitabara abungeri b’inka bo m’ubwoko bw’Abatutsi, zirasa Maï Maï yariyobowe na Gen Yakutumba na Lt Gen Shikatende. Gusa batabaye hamaze kwicwa abungeri b’inka basaga 50.
Aba bose bishwe bazira uko baremwe ubwoko bwabo Abatutsi (Abanyamulenge).
Ahagana mu kwezi kwa Munani, u kwa Cyenda n’u kwa Cumi mu mwaka w’ 2017, bariya b’ungeri b’inka bo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), bahuye n’akaga gakomeye ahanini bagiye bicwa, gukubitwa no gukorerwa urugomo rurenze, bazira ubwoko bwabo. Ariya mezi yiswe ay’ibihe by’Akaga ku bungeri b’inka bo m’ubwoko bw’Abatutsi, n’Amezi bagiriyemo “agahinda gakomeye,” bazira uko baremwe.
Gusa harabagiye barokoka ibyo bihe bibi nk’abarimo Muringa na Munganga bari ahitwa za Kabirabira(I Mirimba), aba baje gukizwa n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, ziyobowe na Colonel Zagabe. Muricyo gihe abarokotse ako kaga, i Ngabo za FARDC za bazanye ahitwa Kote Mabanga.
Nyuma y’ubwo Inka n’inshi zishwe na Maï Maï, i zindi barazinyaga arinako Lt Gen Shikatende na Gen Yakutumba, bakomeza gutanga amatangazo kumitwe ya Maï Maï ngo icitwa u mwungeri w’inka wese wo m’ubwoko bw’Abatutsi yicwe. N’ibwo benshi bahungiye za Kalemie, Fizi, Minembwe n’ahandi.
Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, byavuzwe ko zafashije bariya bungeri guhunga aho ndetse byavuzwe ko nk’abungeri berekeje inzira ya Penemende ko baherekejwe na Colonel Sebagabo waje no gukomereka arashwe k’u kuboko ni mugihe bari baguye muri Ambush ya Maï Maï.
Abahunze berekeza inzira ya Fizi, nibo bahuye nakaga gakomeye, byavuzwe ko banyazwe Inka cane abandi muribo bagenda bicwa batemaguwe barimo u Mugabo uvuka mu Bibogobogo, watemaguwe akurikiye Inka ze ubwo bari bageze ahitwa Katanga mu bilometre bike na Baraka.
Z’iriya Ngabo za FARDC zaje kubafasha zibakura Katanga abanyaminembwe barataha nabo mu Bibogobogo berekeza i wabo. Gusa aba bo mu Minembwe ubwo bari bageze kwa Mulima baje guhura n’igitero cya Maï Maï kinyaga Inka zabo ninshi, tu tabashe kumenya umubare.
Nyuma y’akaga k’Abungeri b’inka bo m’ubwoko bw’Abatutsi, hakurikiye intambara y’ibasiriye uturere twose dutuwe n’Abaturage bo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), Minembwe, i Ndondo ya Bijombo, Rurambo na Bibogobogo.
N’intambara igikomeje n’ubu ndetse yafatiriye M’uburasirazuba bwose bwa RDC.
Uwaduhaye ay’amateka n’umwe mu barokotse akaga gakomeye kabaye k’u bungeri b’inka bo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), bwana Rugondera Félix Rushimisha.
Bruce Bahanda.