Byavuzwe ko abasirikare b’u Burundi bamaze gupfira muntambara bahanganyemo n’ingabo za M23 ko basaga 300.
Nk’uko iy’i nkuru tuyikesha Radio y’Abarundi ba ba m’ubuhungiro ya RPA uhagarariye iriya Radio ubwe wenyine yahamije ko y’ivuganiye n’Abasirikare b’u Burundi bari mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bamwemererako abasirikare babo bamaze gupfira muntambara bahanganyemo n’u mutwe wa M23 ko basaga 300.
Umuyobozi wa Radio RPA Bob Rugirika, yagize ati: “Njyewe ubwanjye hari abasirikare b’u Burundi bari muri RDC bampamirije ko abasirikare babo bamaze kuraswa bapfira muntambara barenga 300.”
Yakomeje avuga ati: “Abo bamaze gupfira muntambara mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abenshi muribo bahambwa mu mashamba no kumisozi.”
Murikiriya Cyumweru dusoje hari abasirikare 3 b’u Burundi u mutwe wa M23 werekanye ko wabafatiye k’urugamba ibyo bita gufatwa matekwa cyangwa mpiri. Ndetse tari 18/11/2023, u mukuru wa M23 yashimangiye avuga ko ingabo ze zigiye kwerekana abandi basirikare b’u Burundi bafatiwe k’urugamba bahanganyemo n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ifasha ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, kurwanya M23.
Ingabo z’u Burundi zikaba zishinjwa gufatanya na Wazalendo, FDLR na Wagner kurwanya M23.
Bahanda Bruce.