U mutwe w’inyeshamba wa Gumino na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse na FARDC ingabo za RDC bihuje na Maï Maï ishinjwa kwica no kunyaga Inka zabo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), maze bagaba ibitero bigamije kurimbura abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), baturiye mugace ka Nyakamungu.
Uy’u Muhana munini wa Nyakamungu, ubalizwa muri Localite ya Kahororo, gurupema ya Kigoma, muri teritware ya Uvira , mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Kumunsi w’ejo hashize n’ibwo byavuzwe ko ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa, FDLR, FARDC, Gumino na Maï Maï kobazamutse k’urwanya abaturage baturiye ibyo bice tumaze kuvuga haruguru ni m’urwego rwogusenyera Abatutsi bo muri Kivu y’Amajy’epfo.
Harihagize igihe uriya musirikare ukuriye u mutwe wa Gumino, wiyita Colonel Alexis Nyamusaraba , akoresha i Nama mu baturage bo m’ubwoko bw’Apfulero aho byavuzwe ko ziriya Nama yazikoresheje mubice byinshi harimo niyo yakoresheje muri Localite ya Gitoga ahazwi nka gace gatuyemo Abapfulero benshi abasaba guhaguruka bakarwanya Abatutsi ngo kuko bakorana na leta ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ibi biri mubyatunye Col Alexis Nyamusaraba yihuza n’Interahamwe (FDLR) na Maï Maï ndetse na FARDC kugira barwanye buriya bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge) aho muri iki Gitondo co kw’itariki 21/11/2023, bahise bagaba ibitero bakoresheje imbunda ziremereye barasa u muhana utuwe n’abaturage benshi bo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge).
Minembwe Capital News, yabwiwe ko biriya bitero byatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare Saha 5:30Am). Uriya Muhana bagabyemo ibitero nta baturage b’irwanaho baharangwa hubwo hari hatuwe n’abaturage gusa nk’uko iy’inkuru twayihawe na Isaac Byinshi, umwe mubaturage baturiye ibyo bice.
Bahanda Bruce.