
Ihuriro ry’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo,kuri uyu wa Kabiri, tariki 21/11/2023, bongeye kugaba ibitero mubice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru bituwe n’abaturage no mubirindiro by’ingabo za M23.
N’ibitero byagabwe muri Kilolirwe, Kitshanga no munkengero zaho, ibitero byagabwe ahagana isaha z’igitondo cyakare Saha 8:00Am, nk’uko iy’inkuru inemezwa n’u muvugizi wa M23 mubyapolitike bwana Lawrence Kanyuka.
Kanyuka yagize ati: “Muri aka kanya ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FARDC, FDLR, Wagner n’izindi Nyeshamba, bagabye ibitero bakoresheje kurasa imbunda ziremereye mubice bituwe n’abasivile.”
Yakomeje agira ati: “Si abasivile gusa bari kuraswaho biriya bi bunda hubwo barikurasa no mubirindiro by’ingabo za M23, muri Kitshanga, Kilolirwe no munkengero zaho ariko M23 ikomeje kurwana kinyamwuga irwanirira abaturage.”
Bi baye mugihe leta ya Kinshasa byavuzwe ko yakutse u mutima nyuma y’uko bari bagabye ibitero tariki 20/11/2023, bakoresheje indege zo m’ubwoko bwa SUKHOÏ-25 biriya bisasu bigapfubira mu kirere nk’uko iy’inkuru MCN tuyikesha bamwe mubarwanyi ba M23.
Simuri Kivu y’Amajyaruguru gusa leta ya Kinshasa irimo kurwanya abaturage kuko muriki Gitondo co kuri uyu wa Kabiri, tariki 21/11/2023, ihuriro ry’ingabo za Kinshasa n’abambari babo Gumino, FDLR na Maï Maï bagabye igitero kigamije kurimbura abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), muri Localite ya Kahororo, Grupema ya Kigoma, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. N’igitero cagabwe ahatuwe n’abasivile gusa, nk’uko iy’inkuru Minembwe Capital News, tuyikesha u mwe mubaturage uhaturiye bwana Isaac Byinshi.
Bruce Bahanda.