U mutekano warushijeho kuzamba k’u bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), mu bice bya Kibe na Kitutu, ho muri Cheferie ya wa Muzimu, muri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Byavuzwe ko umwe mu bayoboye u mutwe w’inyeshamba wa Maï Maï, wiyita General Autoplocrame Nakiliba, yasezeranije ko icyitwa u mututsi n’ikimukomokaho kuri kitaza kandagira k’ubutaka bwo muri ibyo bice byomuri Kitutu na Kibe.
Maze asezeranya ko igihe hagize umwe mu batutsi ugera muri ibyo bice ubuzima bwe buzarangiriraho ko kandi hogira uhakandagira ntiyicwe we aziyica.
Yagize ati: “Mbarahiriye ko nta cyitwa u mututsi n’ikimukomokaho kizakandagira k’u butaka bwa Kitutu na Kibe. Abaye ahakandagiye ntiyicwe njywe Gen Autoplocrame Nakiliba nziyica.”
Yakomeje avuga ati: “Abatutsi n’inzoko ni ubwoko bubi Imana yarabavumye!!”
Nk’uko byakomeje bivugwa n’uko yavuze n’andi magambo yo kwita Abatutsi ko ari Abanyarwanda, Abanyamulenge nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mubaturage baturiye ibyo bice.
U muturage wahaye Minembwe Capital News, iy’inkuru ariko kubwo u mutekano we yanga ko dutangaza izina rye yavuze ko muri ibi bice haje Maï Maï ninshi zivuye mu Ntara ya Manyema no mubindi bice nka Shabunda bakaba baje kurema u mutwe uzarushaho kurwanya u mututsi.
Tu bibutseko muribiriya bice byo muri Kitutu kwariho haheruka kurasirwa u musirikare w’u mututsi Colonel Manzi Christophe, warashwe n’ingabo ze ba muziza ko ari uwo m’ubwoko bw’Abatutsi. Kuri ubu ari kuvurirwa i Bukavu kumurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bruce Bahanda.