U mukuru w’igihugu c’u Rwanda Paul Kagame ku Cyumweru, tariki ya 19/11/2023, yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutasi bwa Amerika, Avril Haines n’itsinda yari ayoboye, baganira ku bibazo by’umutekano muke muri Congo (RDC) nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu by’u Rwanda.
Village Urugwiro, yatangaje ko ibyo biganiro byibanze uko hashakwa uburyo bwo gukemura no gushaka umuti urambye w’umutekano muke M’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Madamu Avril Haines yahise yerekeza muri RDC, ku wa Mbere, tariki 21/11/2023, yaganiriye na Perezida Félix Tshisekedi nk’uko ibiro by’umukuru w’Igihugu cya RDC bibitangaza. Bivuga ko ibiganiro naho byibanze ku mutekano wo M’uburasirazuba bwa Congo.
Ibi biganiro bibaye nyuma yaho Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, nawe mu ntangiriro z’uku kwezi yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida Kagame, baganira ku kibazo cy’umutekano muke M’uburasirazuba bwa DRC.
Muri icyo kiganiro kandi Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye amasezerano yo ku rwego rw’Akarere yagiye ashirwaho mu bihe bitandukanye agamije kugarura amahoro n’umutuzo muri DRC no mu karere muri rusange.
Bruce Bahanda.
well of course, everyone loves to get rich but not everyone would love to do hard work..