Hamenyekanye urwandiko rw’anditswe n’u musirikare w’u Burundi, uri mubari kurwana na M23 muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo.
Uru rwandiko MNC turukesha urubuga rwa Pacifique Nininahazwe. Uru rwandiko rw’anditswe mu rurimi rw’ikirundi. Twagerageje kurushira m’ururimi rw’ikinyamulenge.
Ni urwandiko yandikiye u mukuru w’igihugu cyabo Evariste Ndayishimiye, muri urwo rwandiko uriya musirikare yagize ati:
“Nyakubahwa u mukuru w’igihugu cyacu c’u Burundi, ukaba n’umugaba Mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Burundi.”
“Nejejwe no ku bamenyesha bimwe mu bibazo bihanze abasirikare b’u Burundi boherejwe muri Kivu y’Amajy’epfo ( TAFOC), na Kivu y’Amajyaruguru, kurwanya M23 ihanganye na Leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
“Ubugira Kabiri bwana u mukuru w’igihugu w’igihugu cyacu, abasirikare twese turashima kubona warakoze ikintu cyari cyarananiye Ubutegetsi bwose bwakubanjirije mu kutwongera u mushahara. Ibyo wadukoreye muri uyu mwaka w’ 2023 ntituzigera tubyibagirwa, watwibutse tugeze habi cyane. Ni nayo mpamvu twizera ko n’ayandi marira yacyu uzoyatahura, ugafata ingingo zibereye kandi zubahiriza Umusirikare w’igihugu.”
“Gusa nyakubahwa u mukuru w’igihugu cyacu c’u Burundi, ntituramenya intambara turimwo muri Congo. Mu mwaka w’ 2021, twarwanye intambara muri Kivu y’Amajy’epfo mu rwego rwa TAFOC. Aho tumaze imyaka ibiri turwana na Red-Tabara na FNL ya Nzabampema. Twarwanye mu buryo bubi cyane, mu gihugu tutamenyereye. Twahaburiye abasirikare benshi, bivuye kutagira ibikoresho bihagije, maze abasirikare bakarwa mu mitego bagiye guhaha, bagiye kuvoma cyangwe bari mu ngendo zirezire. Ibi twarabyakiriye kuko twarimo dushakira igihugu cyacu c’u Burundi u mutekano mwiza.”
“Intambara tutaratahura icyo igamije niyo turimo muri Kivu y’Amajyaruguru kuva mu kwezi kwa Karindwi (7), u mwaka w’ 2023 niyo tutumva. Twambara imyambaro w’ikindi gihugu, twambara ibendera ry’ikindi gihugu, turwana twitwa abakongomani. Tujyana ku rugamba n’abantu batari abasirikare bitwa Wazalendo. Bamwe bavuga indimi tutumva bikagorana gukorana nabo. Tugenda dufite ubwoba kubera inyigisho Wazalendo bahabwa. Bo bajya ku rugamba bazi ko bagiye kurwanya abatutsi, mu gihe muzi ko igisirikare c’u Burundi kirimo Abatutsi n’abahutu. Iyo ntambara iratugora kuyumva, bamwe mu basirikare bacyu bagendana ubwoba ko bashobora kwicwa n’abo Wazalendo.”
“U mukuru w’igihugu cyacu c’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, muheruka kuduha umuyobozi mushya, Colonel Léandre Kavamahanga, mwagize neza. Ariko ibyo y’atubwiye ntibyatunyuze . Yatubwiye ko twaje muri Kivu y’Amajyaruguru kurwanya Red-Tabara na Nzabampema ! Abo nabo twabasize muri Kivu y’Amajy’epfo. Hano muri Kivu y’Amajyaruguru turwana na M23. Birababaje kuja kurwana ariko uwo murwana nawe Abayobozi bakamuguhisha.”
“Uy’u musirikare yanditse byinshi harimo n’uko yasabye ko umwe mubasirikare barikumwe muri RDC w’u Burundi afungwa uwo ni Colonel Emmanuel Haringanji.”
Mubyo uyu musirikare wanditse iyi barwa ashinja Colonel Haringaji Emmanuel, kwicisha abasirikare inzara ndetse ko yagize n’uruhare kugira ngo abasirikare benshi bapfe barimo Major Ernest Gashirahamwe. Ngo ni mugihe yakuye abasirikare bamwe k’urugamba bituma abakeya basigaye bapfa.
Bruce Bahanda.
Je pleure pour les innocents frère burundais qui sont entrain de combattre leur propre frère suite aux mauvaise gouvernement donc l’ennemi utilise deux frères pour s’entre tuer au un petit message pour le Burundi et les fdlr soutenus par le gouvernement congolais vous n’aboutira à rien si vous continuez à massacré la chair africaine, Aux militaires burundais de bonnes fois arrêter d’être manipuler au compte de 2 individus qui enrichit que leur poche pas au moins du trésor public : Neva & Fatchi béton, personne sur terre peut extreminés tout un tribus le plan m’accabler contre les tutsi congolais au Sud et nord-kivu, ituri, sera sans effet et il est déjà, j’appelle à la population congolaise de vivre en unité et amour si non nous mourrons tous comme des imbéciles :la dit un sage