I b’Uvira ho mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, hageze delegation irimo abasirikare bakuru barimo GenTango Fort Amisi Kumba, waje ava mu Ntara ya Tanganyika na Brigadier General Andre Oketi Ohenzo, waje ava mu Minembwe, ho mu misozi miremire y’i Mulenge.
Nk’uko Isoko yacu dukesha iy’inkuru ibivuga n’uko iriya delegation ngoyaba igiye kuzana impinduka i b’Uvira n’imugihe bivugwa ko u musirikare ureba Secteur ya Uvira y’aba agiye gufungwa azira abasirikare baheruka gupfira mu mirwano mubice byo muri Localite ya Kaholoro, mu misozi miremire ya Rurambo.
Izindi mpinduka zavuzwe n’uko Gen Andre Oketi Ohenzo warebaga brigade ya 12 ikorera mu Mininembwe, koyaba agiye gukorera i b’Uvira mugihe bariya basirikare bakuru bakorera i b’Uvira boramuka bafunzwe. Gusa ibi byose bizasobanuka k’umunsi w’ejo k’u wa Gatandatu, nk’uko Minembwe Capital News yabwiwe ay’amakuru.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25/11/2023, kwaribwo iriya delegation y’abasirikare iyobowe na Gen Tango Fort izagaragaza misiyo yabazanye hariya i b’Uvira. Byanavuzwe iriya delegation iyobowe na Gen Tango Fort ko bacyumbitse kuri Hotel Eregance ihererehe mu Mujyi wa Uvira.
Bruce Bahanda.