
Umwe mubakandida bahatanira kuzayobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi, u mukandida ufite nimero 3 , akomeje kw’iyamamaza akoresheje ibikorwa.
Ubwo yari i Goma, mu Mujyi w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane, tariki 23/11/2023, yatanze imfashanyo zikaze k’umpunzi zagiye ziva mubyabo kubera intambara z’urudaca zikomeje kubica bigacika M’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokorasi ya Congo.
Mubyo Katumbi Moïse, yahaye bariya baturage bakuwe mubyabo harimo Toni 100 z’ibiribwa ndetse abaha na Ambulansi zibiri zizabafasha mu buvuzi.
Abafashijwe n’impunzi za Kanyarucinya na Bulengo, mu nkengero z’u Mujyi wa Goma.
Bwana Katumbi Moïse, yavuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru akomereza mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho yahise abanziriza i Kamituga. Ureba amashusho ubona yarakiriwe neza muribyo bice aho ubona abantu bari baje kumutega bari bakubise buzuye.
U mukandida nimero ya 3 bwana Moïse Katumbi, yasezeranije abanyekongo ko we, mu kw’iyamamaza azakoresha amagambo make ariko ibikorwa bikazaba byinshi.
Bruce Bahanda.

