
I Nama y’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba ( EAC), ntiyashizeho u munsi ingabo za EACRF zizavira muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo.
Nikuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24/11/2023, Abakuru b’ibihugu bihuriye muri uwo muryango bahuriye i Arusha mu Gihgugu ca Tanzania. Mubakuru b’i bihugu bitabiriya iriya Nama harimo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu, Salva kiir wa Sudan y’Epfo arinawe wahawe kuyobora uyu muryango atsimbuye Evarist Ndayishimiye nawe wari witabiriye iyo Nama. Perezida Paul Kagame na Tshisekedi bari bohereje intumwa zibahagararira.
Kw’ikubitiro iriya Nama yigaga k’umutekano ukomeje kuzamba M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokorasi ya Congo no kurebera hamwe Manda y’ingabo z’uyu muryango wa EAC zoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugarura Amahoro ibyo leta ya Kinshasa ivugako ziriya Ngabo zananiwe.
Minisitiri w’ingabo akaba na Minisiteri w’intebe w’ungirije muri RDC bwana Jean Pierre Bemba n’intumwa ya RDC mu muryango wa EAC Mbusa Nyamwisa n’umuvugizi wa perezida Félix Tshisekedi, bari bitabiriye iyo Nama aho bari bafite na kopi isaba ko “ziriya Ngabo z’u muryango wa EAC ziva muri RDC,” birangira hadafashwe itariki ntarengwa ingabo za EACRF zigomba kuzavira muri RDC. Gusa iriya Nama yemeje kozigomba kugenda.
Manda yaziriya Ngabo za EACRF izarangira tariki 08/12/2023. Bikaba biteganijweko ko mbere yaziriya tariki ko hagomba kuba i Nama izahuza umuryango wa SADC na EAC kugira ngo bige uburyo bunoze k’u kwinjira kw’ingabo z’u muryango wa SADC no kugenda kw’ingabo za EACRF.
Bimaze kumenyekana ko ibihugu bitatu byo mu muryango wa SADC kwaribyo bimaze kwemera kuzatanga ingabo zizoherezwa muri RDC. Ibyo ni Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania kimweho Tanzania igihe kimwe irabyemeza ikindi gihe ikabihakana.
Bruce Bahanda.