
Igisirikare cya leta ya Repubulika ya Demokorasi ya Congo cyongeye gushinjwa n’u mutwe wa M23 kongera gutera ibibomba i Kilolirwe homuri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca RDC.
Nimuri ki gitondo cyokuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25/11/2023, ubwo ririya huriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya perezida Félix Tshisekedi zongeye gusuka ibi Bomba by’umuriro mu gace ka Kilolirwe no munkengero zayo ahatuwe n’abaturage benshi. Kilolirwe kuri ubu igenzura n’u mutwe wa ARC/M23 nyuma y’uko ingabo za FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo bahunze aka gace ka kaza kwigarurirwa na M23 mumpera z’Ukwezi kwa Cumi (10).
Ingabo za RDC n’abambari babo gusuka ibisasu by’umuriro muri Kilolirwe no munkengero zayo bari muburyo bwokugerageza ngo barebe ko bokongera kwisubuzi ibice bambuwe n’uriya mutwe wa M23. Ibi byemejwe n’u muvugizi wa M23 mubyapolitike bwana Lawrence Kanyuka aho yagize ati: “Ahagana isaha za samoya z’igitondo ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zasutse ibi Bomba muri Kilolirwe no munkengero zayo.”
Yongeye ati: “Ingabo zacyu ARC/M23, zikomeje kw’irwanaho no kurwanirira abaturage n’ibyabo.”
Muntangiriro ziki Cyumweru, havuzwe ko abasirikare benshi baririya huriro ry’ingabo za Kinshasa bagabye ibitero bigamije kwisubuzi ibice bambuwe n’uriya mutwe wa M23 birangira ziriya Ngabo za RDC zihaboneye isomo rikaze nimugihe muri Kalenga hapfuye abasirikare ba barigwa 250 barwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa. Sibyo byonyine kuko bambuwe n’ibikoresho byinshi by’agisirikare ba byamburiwe muri Mweso nayo iheruka gufatwa na M23 vuba.
Mu bikoresho ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zambuye harimo n’utwuma twakamera zirangiza kure n’imbunda n’ibindi bikoresho byinshi.
Bruce Bahanda.