Paturuyi(Patrol), y’ingabo z’u muryango w’Abibumbye (Monusco), yakorewe mu gace ko mu Bagemeka homuri Localite Runundu/Kabingo, gurupema Basimunyaka y’Amajy’epfo, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, byavuzwe ko ziriya Ngabo zakiriye ahamana nimugihe bari bagiye kugwa mu mutego w’Abantu bari bitwaje imbunda.
Ni paturuyi byavuzwe ko yakozwe saa tatu(9:21pm) z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishira kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25/11/2023. Nk’uko Minembwe Capital News, yabwiwe n’uko iriya paturuyi yarimo ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO), bakaba bari baherekejwe n’u musirikare umwe wo mungabo za FARDC womuri brigade ya 12 ikorera mu Mininembwe.
Ay’amakuru akomeza avuga ko ziriya Ngabo z’u muryango w’Abibumbye ubwo zari muriyo paturuyi bagiye bitwaje ibi bunda bya muzinga byinshi ko kandi bari abasirikare ba barigwa muri 30 .
Uwaduhaye iy’inkuru y’atubwiye ko bakigera mu Bagemeka biciwe ijisho n’umwe mu batware batwaye ako karere ba bwibwako mugihe bokomeza kugenda urugendo rwa metro 300 bogabwaho ibisasu. Aha niho bahise bahindukira berekeza iyo baje bava nk’uko byavuzwe.
Amakuru yizewe dukesha Isoko yacu nuko ziriya Ngabo z’u muryango w’Abibumbye Monusco biciwe ijisho mugihe bari hafi kugwa mu mutego w’Abantu bari bitwaje intwaro .
Uwatanze ayamakuru yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Yewe n’Imana yakinze gusa iyo batera intambwe zirenze 20 bari baguye mu manga.”
Yakomeje avuga ati: “Imana niyo yakinze naho ubundi ibara ryari ryaguye.”
Biriya bicye n’ibice bikunze kubamo Inyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï Bishambuke na Red Tabara. Tubibutse ko iriya mitwe y’inyeshamba irwanya ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge).
Bruce Bahanda.