U mukandida k’umwanya w’umukuru w’igihugu ufite nimero ya 20 bwana Félix Antoine Tshisekedi, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25/11/2023, y’i yamamarije mugace ka Kermesse i Gemena ahazwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Ubangi y’Amajy’epfo.
Aha muri uyu Mujyi wa Gemena, Tshisekedi yahamagariye abanyekongo kudatora abakandida ba banyamahanga kandi ababwira ko kumenya abakandida ba banyamahanga byoroshe ngo ni mugihe uzaba baza igihugu cyateye Congo utari u munyamahanga azahita akubwira kwari u Rwanda akubwire na perezida w’u Rwanda.
Yagize ati: “Kumenya abakandida ba banyamahanga biroroshye! Uzabatere ikibazo kimwe gusa kibaza ngwese nikihe gihugu cyateye u Burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo? U mukandida utari u munyamahanga aza kubwira icyo gihugu akubwire na perezida w’icyo gihugu. Ariko u mukandida w’u munyamahanga azakanja indimi kuko ntiyovuga u Rwanda nabi.”
Tshisekedi yakomeje ati: “Tugomba gukunda igihugu cyacu kandi tugomba ku kirinda. Niba mushaka ko turinda igihugu cyacu muzantore ndi u mubyeyi mwiza kandi nkunda igihugu cyacu n’abagituye.”
Gusa yirinze kubavuga amazina abo bakandida yise abanyamahanga ariko ubwo yatangira kw’iyamamaza tariki 19/12/2023, yatunze agatoki bwana Katumbi Moïse nawe uri kw’iyamamariza uriya mwanya w’umukuru w’igihugu. Katumbi afite nimero ya 3.
Nyuma ya Gemena homuri Ubangi Tshisekedi azakomereza mu bindi bice nka Equateur nkuru, Badolite na Lisala, m’urwego rwo gukomeza kw’iyamamariza umwanya w’u mukuru w’igihugu mu matora ateganijwe kuba tariki ya 20/12/2023.
Bruce Bahanda.