I Jinja ho mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Uganda, kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 26/11/2023, haguye imvura ninshi maze itera umwuzure ukaze.
Ni umwuzure wangirije byinshi aho amazi yarimo y’injira mu mazu. Ibi byatumye abaturage benshi bahunga agace kegereye i kiyaga cya Victoria.
Bamwe mu baturage bahakorera imirimo isanzwe y’ubucuruzi babwiye Minembwe Capital News, ko iriya Mvura yateye amapfa muri kariya gace ka Jinja ko kandi itasenye amazu gusa hubwo ko yanangirije n’i Mirima y’abaturage.
Ati: “Imvura yaguye ni umwuzure kimwe nirya yose twumva mu mateka y’abemera Imana. Amazu y’injiwemo amazi n’imirima yangiritse cane . Kuri ubu imodoka mu Mihanda zateye jam kubera amazi yaretse mu Mihanda. Muri make nibitangaza byabaye.”
Agace kagezemo uwo mwuzure cyane nagace karihafi n’u Mujyi wa Jinja, kitwa Nailo, hafi n’ikiyaka kandi cya Victoria.
Gusa ntabantu baratangazwa ko bapfuye ariko ubuyobozi bwa leta muri ako gace bemeje ko iyo Mvura yaguye arininshi bavuga ko bagiye kubikurikirana.
Bruce Bahanda.