
Ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo n’Abasirikare b’u Burundi bazamutse i misozi miremire ya Rurambo bava i b’Uvira ho mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Byatangiye kuvugwa ko ziriya Ngabo zoba zarazamutse kuri uyu wa Kane, tariki ya 25/11/2023. Nk’uko byavuzwe bariya basirikare bazamutse aribenshi babarigwa muri 300. Mu makuru yizewe Minembwe Capital News imaze kwakira n’uko bariya bagiye gutsimbura ingabo z’u Burundi z’ibarizwa hariya muri Localite ya Kahororo, Grupema ya Kigoma mugihe nabariya ba FARDC bagiye gutsimbura ababo.
Ibi bibaye nyuma y’uko hariya habaye imirwano ikaze nimugihe ihuriro ry’ingabo za Kinshasa, FDLR, Gumino, P5, na Maï Maï, bari bagabye igitero mu baturage bo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), baturiye u muhana wa Nyakamungu ubalizwa muri Localite ya Kahororo. N’igitero cyasize gikomerekeje abaturage barimo u mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 n’u mudamu uri mu kigero cy’imyaka 47.
Gusa Abaturage b’irwanaho baje kurwana kubaturage birangira ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa n’abambari babo bahagiriye amahirwe make nimugihe zir’iya Ngabo za RDC bahise batakaza abasirikare babo 57. Ibi bikaba byaratumye leta ya Kinshasa yohereza delegation y’ingabo i b’Uvira aho iyo delegation yaje iyobowe na Gen Tango Fort Amisi Kumba. Kugeza ubu Tango Fort aracari i b’Uvira biranavugwako azasiga akoze impinduka ninshi mu Gisirikare hariya muri teritware ya Uvira na Fizi.
Bruce Bahanda.
Nibaje gushaka imitwe yitwaje ibirwanisho bareke kuja mubaturage.