
Ingabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo ( SADC), zatangiye kohereza ibikoresho muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo, bizabafasha guhangana n’u mutwe w’inyeshamba wa M23.
Nk’uko byatangajwe bwambere n’ikinyamakuru cyandikirwa Uganda Chimpreports, kivuga ko ibikoresho by’agisirikare byaziriya Ngabo z’uriya muryango wa SADC ko byamaze kugera k’ubutaka bwa RDC aho ndetse muriki Cyumweru dutangiye ngo n’ingabo ubwazo bidahindutse ngo zatangira kugera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi bibaye mugihe leta ya perezida Félix Tshisekedi imenyeshejeko itagikeneye ingabo z’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EACRF) izo ishinja ko zananiwe kugarura umutekano M’uburasirazuba bw’iki gihugu.
Singabo z’Afrika y’iburasirazuba gusa leta ya Kinshasa ivuga ko itagikeneye k’ubutaka bwabo kuko nikenshi abategetsi bo muri RDC batandukanye bagiye bumvikana banenga n’ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO).
I Nama y’ubushize igira iya 23 y’u muryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasizuba (EAC), ubwo bahuriraga i Arusha muri Tanzania, byavuzwe ko hatafashwe u mwanzuro uhamye wo kugenda kw’ingabo z’uyu muryango wa EAC ziva k’ubutaka bwa RDC. Gusa bemezanije ko ziriya Ngabo za EACRF ziva muri RDC bikaba byari biteganijwe ko zizava muri RDC tariki ya 8/12/2023, mu myanzuro y’i Nama iheruka i Luanda yahuje u muryango w’Afrika yamajy’Epfo SADC niya Afrika y’iburasizuba (EAC).
Bruce Bahanda.