Imirwano ikaze yongeye kubura kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27/11/2023, aho yarimo ibera mugace ka Rugarama ho muri Grupema ya Bambo, muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, mugihugu ca Repubulika ya Demokorasi ya Congo.
Iriya mirwano yatangiye mugihe ca masaha yakare ikaba yarimo ihuza u mutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, harimo FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi ndetse na Wazalendo.
Byavuzwe ko iriya mirwano y’umvikanye mo Imbunda ziremereye n’izito ko kandi yamaze umwanya mu nini impande zombi zihanganye. Gusa byaje kurangira u mutwe wa M23 wigaruririye kariya gace ndetse n’inkengero zako.
Iy’i mirwano ibaye mugihe u mutwe wa M23 wakomeje kwiyegereza abaturage baturiye ibice bya teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, aho bakomeje kubasezeranya gukora ibikorwa bizana amajyambere. Kuri uyu wo ku Cyumweru habaye ibiganiro bihuza uriya mutwe n’Abaturage ba Kitshanga ndetse na Jomba. Mubyo ba basezeranyije harimo kubashakira u mutekano n’ibikorwa bizana amajyambere mubice bigenzurwa na M23.
Bruce Bahanda.