Wazalendo bo mu bwoko bw’Abapfulero, batwitse inzu z’Abatutsi (Abanyamulenge), ku Bwegera, muri Grupema ya ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
N’ibyabaye kuri uyu wo k’u wa Mbere, tariki ya 27/11/2023, aho uyumunsi ku Bwegera, hiriwe u mwuka mubi nimugihe bariya Wazalendo bari bafunze i Mihanda batangaza ko bagiye gutsemba abo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge). Gusa bivugwa ko uriya mwuka mubi wongeye kugaruka nyuma y’uko irijoro ryakeye ryo kw’itariki 26/11/2023, haraye hakomeretse abasore batatu ba b’Abapfulero bigakekwa ko bo ba bararashwe n’abagenzi babo bo muri Maï Maï ariko Wazalendo bakaza kuvuga ko bakomerekejwe n’Abatutsi.
Ibi byatumye Abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), bahunga nyuma y’uko Abapfulero bari batoye imbunda n’intwaro za Gakondo aho ndetse baje no gusambura inzu zibiri z’Abatutsi harimo iyo batwitse y’uwitwa Mandevu n’indi baje gusambura.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo, ko zaje koherezwa muri ibi bice zivuye mu Lubilizi, ahagana isaha z’umugoroba birangira bariya baturage bari bahunze bongera guhunguka.
Ziriya Ngabo za FARDC baje gusaba abaturage bo muribyo bice gutekana.
Bruce Bahanda.