Floribert Anzuluni, ufite nimero 5 mu bakandida biyamamariza u mwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu mugoroba wo k’uwa Gatanu, tariki 01/12/2023, y’iyamamarije mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yageze i Goma avuye muri Kivu y’Amajy’epfo, aho bivugwako yifashishije inzira yo mu gihugu c’u Rwanda kugira agere hariya ku murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Gusa bivugwa ko kandida Anzuluni agenda agira abantu bake bitabira meeting ze nk’uko n’amashusho akomeza kubyerekana aho yagiye agera hose harimo no muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Anzuluni ubwo yiyamamarizaga i Goma, yahamagariye abaturage kumugirira icyizere bakamuha amajwi ababwira ko azagire icyo amarira abaturage ndetse n’igihugu muri rusange.
Anzuluni Floribert, yavutse tariki 05/01/1983, avukira mu Mujyi wa Kinshasa. Umubyeyi we yitwaga Anzuluni Bembe, avuka m’ubwoko bwa ba Bembe bo muri Kivu y’Amajy’epfo, uyu mubyeyi we yigeze nokuyobora Inteko ishinga amategeko mu cyahoze cyitwa Zaïre.
Uyu mukandida Floribert Anzuluni, bivugwa ko yigiye ishuri rye rya Kaminuza i Montreal ho mu Gihugu cya Canada. Nyuma amaze kugaruka muri RDC yahawe imyanya itandukanye harimo ko yayobeye Bank ya Ecobank Standard bank.
Arinabwo yaje gutangira sosiyete sivile bita Filimbi ishigikira uruby’iruko rw’Abanyekongo.
Kandinda Anzulini Bembe, bimaze kugaragara ko y’itabirwa n’Abantu bake muri ibi bihe byo kwiyamamaza bitandukanye cyane n’uburyo Moïse Katumbi y’itabirwa n’Abantu benshi aho ingeri zose zibasha kwitabira ugasanga abantu bakubise buzuye. Si Anzuluni wenyine utitabirwa n’Abantu benshi ibi byagaragaye no kuri Félix Tshisekedi, ubwo yageraga mu Ntara ya Manyema, abaturage banze kumwitaba nabirabiye bumvikanye bari kumwita “umujura,” abandi bavuga ko Félix Tshisekedi ko yibye “ifaranga z’igihugu mugihe yakoraga ingendo ninshi mu Mahanga.”
Kugeza ubu kandida nimero 3 ariwe bwana Moïse Katumbi Chapwe, niwe ukiyoboye mukwitabirwa n’Abantu ibihumbi n’ibihumbi. Moïse Katumbi ayoboye ishyaka rya Ansemble Pour La République.
Bruce Bahanda.