
Abanyamakuru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bakomeje gu hohoterwa no guhutazwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ni mugihe umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, Jimy Shukurani Bakomera, aheruka gutabwa muriyombi mu minsi ibiri ikurikirana.
Byavuzwe ko tariki ya 05 /12/23, Jimmy Shukurani, yahagaritswe n’inzego zi shinzwe umutekano(ANR) i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uyu munyamakuru amaze gutabwa muriyombi, ya bajijwe ibibazo birimo ko yoba adafitanye isano n’umunyamakuru wa Channel ya YouTube, itaravuzwe izina, ikorera mu Rwanda, ufite amazina yenda gusa naye, witwa “Shukrani.”
Nk’uko iy’inkuru ikinyamakuru cya Sos Media Burundi, cyayitangaje cyavuze ko uyu munyamakuru Jimmy, ko yafashwe bwa mbere k’u mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 04/12/2023, nyuma yamasaha abiri aza ku rekurwa .
Yongera gufatwa ku wa Kabiri nabwo afungwa umwanya utari muremure ariko naho yongera guhatwa ibibazo bifitanye isano n’intambara ya M23 ihanganyemo n’ingabo za RDC.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko uriya Munyamakuru ko k’uwa Gatanu, w’i Cyumweru gishize ko yakubiswe urushyi n’u mupolisi, ibikoresho bya kazi yari y’itwaje arimo gutara amakuru by’ikubita hasi birimo n’ikarita yakazi yo ngo yahise ishanyagurika.
Na none kandi uriya munyamakuru ahagana mu mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2023, ngo yagiye ahutazwa n’ingabo za RDC azira ko bakeka ko yoba ashigikira umutwe wa M23.
Bruce Bahanda.