Kabati na Ruvunda, habereye i mirwano mw’ijoro.

Igihe c’isaha umunani z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishira kuri uyu wa Kane, tariki 07/12/2023, ihuriro ry’Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, Ingabo z’u Burundi (FNDB) na Wazalendo bagabye ibitero mubice bigenzurwa n’Ingabo za Gen Sultan Makenga, na hatuwe n’a baturage.
Nk’uko byavuzwe biriya bitero byagabwe mugace ka Kabati na Ruvunda no mu nkengero zaho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo. Ay’amakuru yanemejwe na perezida w’u mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, akoresheje urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yagize ati: “Mu Gitondo cya kare, rya huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zongeye kutugabaho ibitero mu bice byose byo muri Ruvunda na Kabati no mu nkengero zaho zose.”
Yakomeje avuga ati: “Ingabo za ARC/M23 zikomeje kurwana kinyamwuga no kurwanirira abaturage.”
Bisimwa yanahamije ko biriya bisasu byarashwe n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, ko byangirije ibintu by’abaturage ariko ko Ingabo za Gen Sultan Makenga zikomeje kw’irukana ziriya Ngabo za RDC kugira ngo u mutekano wongeye ugaruke muri ibi bice.
Tubibutsa ko ahabereye i mirwano yo muri irijoro ryakeye ni mu nkengero za Mushaki ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi na FDLR ndetse na Wazalendo.
Iy’i mirwano yongeye guhindura isura no kuzana ubundi bukana kuya 03/12/2023, ni nyuma y’uko ingabo z’irwanirira Guverinoma ya Kinshasa zo mw’itsinda rya FDLR bari bamaze gupfusha umuyobozi ukomeye Colonel Gaby Ruhinda.
Gusa iy’i mirwano yongeye gutuma u mutwe wa M23 ukomeza gufata utundi duce nk’u duce twose turi mu nkengero ya Mushaki na Sake.
N’imirwano byavuzwe ko n’ingabo z’u Burundi z’ibarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru mu buryo bwa EAC zikomeje kugaragaramo.
Bruce Bahanda.