Abungeri b’inka, ba Banyamulenge, bo mu bwoko bw’Abatutsi, bari baragiriye Inka zabo mu Cyakira, ho mu karere ko mu Cyohagati ya za Rwera, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, basezerewe n’Ingabo za Task Force (TAFOC), ba babwira ko bagiye kwerekeza mu Minembwe.
TAFOC, ni umutwe w’Ingabo uhuriweho n’Abasirikare b’u Burundi n’aba Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), bakaba barabayeho nyuma y’Amasezerano ya perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu(5), umwaka w’2022. Uyu mutwe w’ingabo z’ibihugu byombi wabayeho m’urwego rwo kugira ngo ingabo ziwugize zifashanye kurwanya imitwe y’inyeshamba y’itwaje Imbunda ikorera k’u butaka bwa RDC.
Muri kari gace ko mu Cyakira, Ingabo za TAFOC, zahageze ahagana mu kwezi kwa Kane, uyu mwaka w’ 2023. Kumunsi w’ejo hashize bakoranye ikiganiro n’abungeri b’inka ba basaba kuvana Inka zabo muri kariya gace kandi ba babwira ko batazongera kugaruka muribi bice. Gusa nti ba babwiye itariki bazahaguruka bava muri Cyakira berekeza mu Minembwe, nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu bungeri bizo nka.
Bruce Bahanda.