I gihugu c’u Burundi, gishobora kwisanga muntambara ya karere .
Ibi n’ibyaraye bitangajwe n’Intumwa y’u muryango w’Abibumbye, muri RDC, Bintu Keita, ubwo bari mu Nama idasanzwe yaka Nama kuriya muryango yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11/12/2023.
Bintu Keita, yagize ati: “Gushamirana hagati y’i gihugu c’u Rwanda na Congo Kinshasa, byongeye kwiyongera muri ibi bihe u mutwe wa M23 ukomeje kwambura ingabo za FARDC ibice birimo na Mushaki, kandi bishobora kuzana intambara izakora no ku gihugu c’u Burundi, mu gihe batabyitwaramo neza.”
Aha Bintu Keita, yarimo atanga raporo k’u mutekano wa RDC. I byo yabivuze mu gihe kandi Ingabo z’u Burundi z’ibarizwa k’ubutaka bwo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo(TAFOC), zishinjwa na M23 gufatikanya n’ihuriro ry’Ingabo za RDC kurwanya umutwe wa M23.
Gusa leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ku wa Mbere, w’ejo hashize, ahagana isaha z’igitondo ko ubutegetsi bwa Kinshasa na M23 bemeye guhagarika imirwano mu gihe cya masaha 72, ayo masaha akaba yaratangiye kubarwa saa sita zuwo munsi.
Bintu Keita, yatangaje ko intambara ishobora kwaduka mu karere igakora no ku gihugu c’u Burundi, mu gihe ku Cyumweru, tariki 10/12/2023, u mutwe w’Inyeshamba wa Red Tabara, wari umaze kwigamba ko wahitanye abasirikare b’u Burundi batatu(3), mu gitero bari bagabye muri Komine Gihanga mu Ntara ya Bubanza.
Uy’u mutwe wa Red Tabara, wigambye gukora icyo gitero ukoresheje urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.
Bagize bati: “Abasirikare ba tatu(3), b’u Burundi bahasize ubuzima mu gitero twabagabyeho kandi ikiraro twarwaniyeho cya Kajeke cyangiritse.”
Uriya mutwe wa Red Tabara, wanatangaje ko k’uruhande rwabo nta muntu wapfuye cangwa ngwa komereke.
Bruce Bahanda.