Umuvugizi wa M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yagize icyo avuga ku mutwe wa politike wavutse ugamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni umutwe wavutse, kuri uyu wa Gatanu, tariki 15/12/2023, uvukiye i Nairobi, mu gihugu cya Kenya.
Uriya mutwe nk’uko bya tangajwe uhagarariwe na Corneille Nangaa, w’igeze gukurira Komisiyo y’Amatora muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahagana mu mwaka w’2018. Mumuhango wogushira uriya mutwe wa politike hanze Berterand Bisimwa wa M23, ya witabiriye.
Bwana Lawrence Kanyuka, akoresheje urubuga rwa X, yagize ati: “Uy’umunsi turahamagarira, Amashyaka ya politike, Sosiyete n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuza kw’iyunga natwe.”
“Platform yacu yitwa ‘Alliance Fleuve Congo,’ mu magambo ahinye ni AFC.”
“Ahanini turashaka kuburira, aba bakurikira kugira baze kw’iyunga natwe: ‘Amashyaka ya politike, Sosiyete sivile, Abagize amatsinda yo kw’irwanaho muri Repubulika ya demokarasi ya Congo abagize ubuyobozi bw’imiryango(Mutualite).”
“Nongeye gushimangira ibi: ‘Mwese mwe mukunda igihugu nabifuza impinduka ku gihugu cyacyu,’ murahamagariwe kuza kw’iyunga natwe. Turashaka kubaka igihugu gifite umurongo mwiza ugamije kuzana amahoro n’iterambere ry’Abaturage.”
Lawrence Kanyuka, yarangije yifuriza abanye-kongo bise, kugira igihugu gifite demokarasi.
Corneille Nangaa, wari umuyobozi Mukuru mu kirori cyo kumurika uriya mutwe wa politike(Alliance Fleuve Congo), ugamije gushiraho iherezo leta ya Kinshasa, yatangaje ko bamaze kw’iyunga n’imitwe ya politike ikorera muri RDC, 17.
Bruce Bahanda.
What i don’t realize is in reality how you are no longer actually much more neatly-preferred than you may be now. You are so intelligent. You realize therefore significantly with regards to this matter, produced me in my view consider it from numerous numerous angles. Its like women and men don’t seem to be interested unless it is something to accomplish with Woman gaga! Your own stuffs outstanding. At all times take care of it up!