I Lubumbashi, k’umurwa mukuru w’i Ntara ya Haut-Katanga, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, niho igikorwa cyo kw’iyamamaza kwa kandida Moïse Katumbi Chapwe, biza gusozerezwa.
Nk’uko bya tangajwe n’umwe mu bayobozi bo mw’Ishyaka rya Moïse Katumbi Chapwe (Ensemble pour La République), bwana depite Christian Mwando Simba, yavuze ko kiriya gikorwa cyogosoza kw’iyamamaza kwa kandida nimero 3, bya teguriwe neza mu gace kitwa Poste, gaherereye mu Mujyi rwagati wa Lubumbashi.
Ati: “Aha mu gace ka Poste, niho umukandinda wacyu ari busoreze Gahunda yose yo kw’iyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ca RDC. Imigabo n’imigambi ye ku banyekongo naha aribuze kongera kuyibutsa abaturage.”
Christian Mwando Simba, yunzemo kandi ati: “Turasaba umuntu wese ushaka amajyambere y’igihugu kuzatora Moïse Katumbi. Ibyavuga ijana kwijana azabikora kandi neza, ibyo ndabibizeza.”
Moïse Katumbi, aragera i Lubumbashi, avuye mu Mujyi wa Kolwezi, mu Ntara ya Lualaba, mbere y’uko agera Lualaba, yabanjye ahitwa Fungurume, ibi akaba ari ibice bifite abaturage benshi bakunze kandida nimero 3, Moïse Katumbi Chapwe, aho ndetse bivugwa ko ubwo yiyamarimaza ga muri ibi bice yagiye y’itabirwa n’Abantu benshi barakubitaga bakizura ibi bibuga.
Tubibutsa ko mu cyahoze cyitwa Katanga, abaturage bahaturiye hafi yabose bashigikiye Moïse Katumbi Chapwe.
Muri bimwe Katumbi Chapwe, yagiye agaruka ho cyane harimo ko “Intambara imaze igihe muri RDC ahanini mu Burasirazuba bw’iki gihugu, yo yirangiza mu gihe kitarenze amezi atatundatu(6).”
Bruce Bahanda.