Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, binyuze muri Ambasade yabo i Kinshasa k’umurwa mukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ihangayikishijwe n’umutwe wa politike wavukiye muri Kenya, uyubowe na Corneille Nangaa, M23 na Twirwaneho n’indi mitwe y’Inyeshamba ikorera k’u butaka bwa RDC.
Mu butumwa bwanyuze k’urubuga rwa X, bunyujijweho na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Luck Tamlyin, yagize ati: “Alliance Fleuve Congo, n’ikibazo gikomeye ku banyekongo mugihe aba baturage bari biteguye kugera ku mahoro binyuze muri politike kandi hubahirijwe itegeko nshinga rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
“Turahamagarira abo bireba bose bashishikajwe no guhagarika amakimbirane y’intambara ahanini mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku bahiriza uburyo bujanye nokugarura amahoro nk’inzira za Luanda na Nairobi.”
Yasoje avuga ati: Tunabamenyesheje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, igiye gushiraho Ingamba zihuse mu kurwanya abanzi ba Demokarasi cangwa abahungabanya umutekano wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nakarere muri rusange.”
Ririya Shaka ryashizwe na Corneille Nangaa, abifashijwemo na M23 n’abandi barimo abaturage ba banyekongo nka Twirwaneho, rikomeje kuvugisha benshi harimo n’ubumwe bw’u Buraya, aho nabo baheruka gutangaza ko “Bahangayikishijwe n’u mutwe wa Alliance Fleuve Congo.”
Tubibutsa ko ririya Shyaka ryagiye hanze k’uwa Gatanu, tariki 15/12/2023, mu Cyumweru dusoje.
Bruce Bahanda.