Havuzwe impamvu, ituma Ingabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo (SADC), zita zoherezwa mu Burasirazubwa bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kurwanya umutwe w’inyeshamba wa M23.
Byatangajwe bwambere n’u mudiplomate w’Igihugu cya Afrika y’Epfo, mu muryango w’Abibumbye. N’imukiganiro uriya mudiplomate yakoranye n’ikinyamakuru “LalibreAfrique, yagize ati: “Ingabo za SADC, nta bwo zi zaja muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Impamvu n’uko leta ya Kinshasa yanze kwishura ibisabwa, buri igihugu kiri muri uy’u muryango cyishura miliyoni 10 z’amadolari, k’umwaka, rero uriya mwenda RDC ifitiye SADC, n’ikibazo cyayibereye imbogamizi.”
Uy’u mudiplomate yakomeje avuga ati: “Ibihugu byinshi mu muryango wa SADC kuri uyu munsi bifata perezida Félix Tshisekedi, nk’u mwanzi wa karere kuko yagaragaye nk’umuntu uhungabanya umutekano, no kwishongora ku bihugu by’abaturanyi.”
“Yego ibihugu byo muri SADC, byabanye neza n’uwahoze ari perezida Joseph Kabila, ariko kuri Tshisekedi siko biri.”
Uyu mudiplomate yageze naho atanga ingero z’umubano uko uhagaze hagati ya Tshisekedi n’abandi bayobozi b’ibihugu byo mu muryango wa SADC, yagize ati: “Nk’ubu Angola yo yitaje Kinshasa, kubera ko ifatwa nk’u muhuza wa makimbirane y’intambara mu Burasirazuba bwa RDC, Zimbabwe yo yamaze kwitaza cyane Tshisekedi kuberako u Rwanda na Perezida wa Zimbabwe ba banye neza mugihe Mozambike yo ifitanye amasezerano akomeye n’Igisirikare cya leta ya Kigali kubera Intarambara yo kumara ibyihebe mu Ntara Cabo Delgado.”
Mu kwezi dusoje kwa Cumi numwe (11), perezida w’i Gihugu ca Namibia, yatangaje ko Ingabo z’igihugu cye zitazaja mu Burasirazuba bwa RDC. Gusa avuga ko igihugu cye kizakomeza kubana na SADC, mugutera inkunga Ingabo zi zoherezwa muri RDC.
Ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bwagiye bugaragaza cyane ko bwiteguye ziriya Ngabo z’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo SADC, aho ndetse bagiye ba byigamba ko biteguye ingabo zizahasha umutwe w’inyeshamba wa M23. Ibi byagiye bivugwa n’abategetsi benshi ba Kinshasa harimo Patrick Muyaya na Christophe Lutundula, minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC.
Bruce Bahanda.