Mu Ntambara yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 22/12/2023, ihuza M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, yasize M23 y’igaruriye za Localité zitandatu(6), muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News, ikesha Isoko yacu, ahamya ko Localite ya Bukumba, Lunandi, Bakutuna, Busumba, Rugogwe na Kabati iherereye hagati ya Katale na Rugogwe, muri grupema ya Bashali/Mukoto, ibi bice byose byamaze kwamburwa rirya huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Abacanshuro na Wazalendo.
Iriya mirwano yahereye igihe c’isaha z’igitondo cyakare ahagana isaha za saa kumi nebyiri zurukerera. Iy’i mirwano y’ubuye mu gihe impande zihanganye zarizasabwe guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi icyumi nine(14).
Nk’uko bya vuzwe na perezida w’u mutwe wa M23, yashinjye ihuriro ry’Ingabo za RDC, kurenga kumasezerano ba bagabaho ibitero.
Yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo za RDC, bagabye ibitero ahari ibirindiro bya ARC/M23, mu bice byo muri teritware ya Masisi. Barenze ku masezerano yo guhagarika intambara.”
Yakomeje avuga ati: “M23, ntireka kw’irwanaho kandi turarwana kinyamwuga, kugira ngo turinde abaturage tubarindire n’ibyabo.”
Iy’i mirwano yongeye kubura mu gihe muri RDC, bari mu matora bikaba binateganijwe ko ahagana isaha zaa sita z’ijoro CENI, iri buze gutangaza byataganyo uwatsinze.
Bruce Bahanda.